skol
fortebet

KNC yaburiye Rayon Sports ko ashobora kuyitanga gusinyisha Muhadjiri

Yanditswe: Wednesday 24, Jun 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umuyobozi w’ikipe ya Gasogi United akaba na nyirayo, Kakoza Nkuriza Charles [KNC]yabwiye Rayon Sports ko ishobora gukomeza guterateranya amafaranga yo kugura Hakizimana Muhadjiri igashiduka yamusinyishije.

Sponsored Ad

Ibi uyu muyobozi yabitangaje nyuma y’aho akoze agashya agasinyisha Rutahizamu Bola Lobota wavugwaga mu ikipe ya Rayon Sports ndetse warambagijwe nayo kuva mu mwaka washize.

Mu kiganiro yagiranye na Radio 10 kuri uyu wa Gatatu, KNC yavuze ko bakoze ibyo basabwaga bikarangira batwaye uyu rutahizamu Rayon Sports yarambagizaga ndetse ngo bashobora no kongera kuyibabaza bakagura Muhadjiri.

Ati “Ibintu bya ’transfer’ biba bigoye. Umuntu agomba kwifuza uko abishaka, umuntu ashobora guca ku ibagiro akumva arifuza inyama ariko siko yabona amafaranga yo kuzigura ngo ajye kuzirya. Rayon Sports ishobora kuba yarabaye nk’uwo muntu maze abahaha bakaza bakigurira. Twe twakoze ibyo twasabwaga.

Na Muhadjiri muvuga dushobora kumutwara, reka mbivugire aha ababyumva mubyumve. Bashobora kumuteranyiriza twebwe tukamutwara.”

Amakuru yavugaga ko Rayon Sports yamaze kumvikana na Muhadjiri Hakizimana watandukanye na Emirates FC,nyuma yo kwemera kumwishyura miliyoni 15 Frw ku mwaka umwe n’umushahara wa miliyoni 1 Frw ku kwezi.

Lobota wifuzwaga cyane na Rayon Sports yakiniraga Association Sportive Maniema Union (AS Maniema) nayo yari yaramutije muri AS Vita Club. Bivugwa ko yerekeje muri Gasogi United bigizwemo uruhare cyane na Guy Bukasa wamutoje muri AS Nyuki.

Umwaka ushize nibwo uyu mukinnyi yari yifujwe na Rayon Sports ndetse baranamushima ariko baza kunaniranwa ku mafaranga kuko yacaga Rayon Sports ibihumbi makumyabiri by’Amadorali (20.000 $), Rayon Sports ivuga ko itayabona, asubira iwabo gukinira ikipe ya Maniema yagiyemo avuyemo muri AS Nyuki. Muri iki igihe cy’igura n’igurisha, bivugwa ko Rayon Sports yifuzaga kumuha Miliyoni 12 akayikinira imyaka ibiri.

Kakoza Nkuriza Charles (KNC) ,yavuze ko bakoze akazi gakomeye ko gusinyisha Lobota kuko ngo ari umukinnyi uzi aho izamu riri, wagutsindira aho ariho hose, uzi gutera imipira y’ imiterekano ndetse ntiyatinye no kumugereranya n’igisasu cya kirimbuzi cyambukiranya imigabane (Intercontinental ballistic missile with nuclear warhead). Yavuze ko amakipe bazahura umwaka utaha akwiriye kugira ubwoba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa