skol
fortebet

KNC yagiriye inama umutoza wa Rayon Sports yo kwegura mbere yo guhura na Gasogi United

Yanditswe: Friday 16, Apr 2021

Sponsored Ad

Umuyobozi wa Gasogi United akaba na nyirayo,Kakoza Nkuriza Charles [KNC] yagiriye inama Guy Bukasa utoza Rayon Sports yo kwegura mbere yo guhura na Gasogi United kuko ngo ishobora kuzamukoreraho amateka.

Sponsored Ad

Mu kiganiro Rirarashe cyo mu gitondo kuri TV1,KNC yavuze ko Gasogi United nta mpuhwe ifitiye Rayon Sports ariyo mpamvu agira inama umutoza wayo Guy Bukasa yo kwegura hakiri kare.

Yagize ati “Tuzahura n’ikipe ya Rayon Sports, ni ikipe mu by’ukuri nziza, ikipe ifite umutoza twareze, twatoje guhangana kandi dukunda twabanye mu bihe bibi, bigoye. Umutoza ufite ubushake w’umuhanga, ufite impano n’ubunyamagayo.

Ariko hari ikintu nshaka kugiramo inama murumuna wanjye, Guy Bukasa, nkunda cyane. Ndavuga nti ‘kubera ubunyangamugayo bwawe n’ahazaza heza ufite, n’inzira nziza urimo, nakugira inama yo kwegura mbere y’uyu mukino’.”

“Gasogi United ni ikipe mbi ishobora kugukorera ibintu bibi ikakwandirika kandi twebwe ntabwo tubyifuza kuko uyu ni umwe muri twe twareze, ni uwacu, ntabwo byadushimisha.

KNC yavuze ko Guy Bukasa ari umutoza ukomeye muri Afurika, ariko ibishobora kuzamubaho ku mukino wa Gasogi United bizaba ari ibintu bibi cyane.

Ati “Ni ngombwa ko afata icyemezo akavuga ngo ndeguye, ntabwo ngiye guhura n’izi ngwe zakomeretse. Guhura na Gasogi United ni nko guhura n’ingwe y’ingumba itarabyaye, nta mpuhwe.”

“Ubushobozi bw’umutoza bushobora kuba buhari ariko abamufasha ntabo. Uyu muco mwiza twigishijwe na Perezida wa FERWAFA [wo kwegura] ni ngombwa ko ujya no mu bantu. Mbivuze mu rukundo, ntitube impamvu ituma kariyeri y’umutu yangirika. Babishatse [abakinnyi ba Rayon Sports] na bo bakwegura kuko ni ibintu bitoroshye.”

KNC ukunze kuyoshya imikino mbere y’uko iba,ari mu itsinda rya B ryo guhatanira shampiyona uyu mwaka aho ari kumwe na Rayon Sports,Rutsiro FC na Kiyovu Sports.

Ku rundi ruhande,KNC yahakanye ibihuha byavugaga ko ashaka kuyobora FERWAFA aho yemeje ko ibi "ntabyo akeneye ndetse nta nibyo azakenera."

Ibitekerezo

  • Ibyo nibikangisho bya kns.we nategereze championabt itangire.gusa nawe bazamube hafi kugirango atazagwa igihumure.bamutsinda.

    Ibyo nibikangisho bya kns.we nategereze championabt itangire.gusa nawe bazamube hafi kugirango atazagwa igihumure.bamutsinda.

    Ariko KNC yaretse umupira akajya acuruza umunwa gusa wenda akajya anakina comedie kuko kududubiza byo arabizi pe, KNC let me tell u dear, Kabumbu ni vitendo siyo maneno mwenzangu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa