skol
fortebet

KNC yashimangiye umubare w’ibitego azatsinda ikipe ya Rayon Sports

Yanditswe: Tuesday 01, Oct 2019

Sponsored Ad

Umuyobozi wa Gasogi United,Kakoza Nkuriza Charles, yatangaje ko Rayon Sports ari umurwayi urembye cyane,azayigaranzura kuwa Gatandatu taliki ya 05 UKwakira 2019,akayitsinda igitego 1-0.

Sponsored Ad

Uyu muyobozi wa Radio &TV1 yabwiye RBA ko Rayon Sports itagikanganye ariyo mpamvu yiteguye kuyimerera nabi kuwa Gatandatu mu mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona y’u Rwanda 2019/2020.

Yagize ati “Rayon Sports imeze nk’umurwayi urembye cyane,urimo na serumu.Kuwa Gatandatu ni ugutera umusumari wa nyuma mu isanduku,tukayishyingura…..tuyitsinda igitego 1-0.Rayon Sports ntikiriho,baravuze ngo barashaka gutwika ishyamba,tuzabafasha gutwika ishyamba ryabo bose.”

KNC ukomeje gushyushya umutwe abakunzi ba Rayon Sports,yavuze ko ikipe ye ya Gasogi United imaze iminsi yiyubaka nta kabuza izababaza iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda muri shampiyona.

Ibitekerezo

  • ariko umuntu uzi iby’umupira wese arabona ko Rayon itatsinda Knc kabisa. abakinnyi ba rayon basubiyinyuma cyane kubyo bugaragara,nta kipe yo mukiciro cya mbere itabatsinda. ahubwo ntawuzi impamvu bamwe bagihamagarwa mumavubi.

    Ntagitangaza kirimo, Gasogi n’ikipe ikomeye cyane, mbona na Championnat y’uyumwaka izayitwara. Kandi uretse ikipe ya TP Mazembe ntayindi yahangara Gasogi muri Afrique central.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa