skol
fortebet

KNC yatangaje igihe ikipe ye ya Gasogi United izatangira gukinira kuri Stade yayo anagira Sadate inama yo kwegura

Yanditswe: Monday 25, May 2020

Sponsored Ad

Umuyobozi w’ikipe ya Gasogi United,Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC yatangaje ko mu mwaka w’imikino 2021/2022 bazaba bakinira ku kibuga cyabo bwite cyakira abantu ibihumbi 20 barimo ibihumbi 16 bicaye n’ibindi bihumbi 4 by’abahagaze.

Sponsored Ad

Uyu muyobozi wa Gasogi United yatangaje ko bo badakora ibishushanyo mbonera by’ibinyoma nk’imwe mu makipe yo mu Rwanda atavuze izina ahubwo ngo bagiye kubaka Stade yabo bwite izakira abantu ibihumbi 20.

Yagize ati " Reka mbibwire abanyarwanda banabyumve,umwaka w’imikino 2021/2022, Gasogi ntabwo muzongera kuyibona ku kibuga cy’igitirano....hari ababivuze, bakora nama Fundraising ariko twebwe tubivuze tubishimangira.Narabivuze hano tugitangira ko umwaka wa 2021/2022 ntabwo muzongera kubona Gasogi United ku kibuga cy’igitirano,niko bimeze.

Wimbaza byinshi wigeze ubona dukora ibishushanyo by’ibihimbano?.Twebwe ntabwo turimo kurota….mu mwaka w’imikino 2021/2022 Gasogi izaba iri ku kibuga cyakira ibihumbi 16 by’abantu bicaye neza,ahandi bashobora guhagarara batari munsi y’ibihumbi 4.N’ukuvuga ikibuga cy’ibihumbi 20.Muzakibona.”

KNC kandi yagiriye inama inshuti ye Sadate uyobora Rayon Sports kureka Paul Muvunyi akaba ari we uyobora ikipe kubera ko iri mu bihe bibi atashobora gukemura.

Yagize ati: “Ndasaba ko Munyakazi Sadate yakwegura akareka Paul Muvunyi akayiyobora, dore aracyari muto yakora n’ibindi ni inshuti yange ariko nabirekere bariya.”

Amakuru avuga ko kuwa Gatatu w’icyumweru gishize,akanama ngishwanama ka Rayon Sports kasabye perezida Sadate kwegura kubera ko SKOL yari yemeje ko yakwemera gufasha ikipe uyu mugabo aramutse yemeye kwegura ariko arabyanga.

Rayon Sports irimo abakinnyi imishahara ya miliyoni zisaga miliyoni 27 n’amafaranga yo kugura abakinnyi arenga miliyoni zisaga 50 FRW.

Kubera ibibazo by’amikoro bikomeje kuba agatereranzamba,abakinnyi benshi ba Rayon Sports barashaka kuyivamo bakigira ahandi cyane ko bamaze amezi atatu badahembwa abandi bakaba batarabona amafaranga bemerewe babagura.

Ikindi kibazo cy’ingutu kiri muri Rayon Sports n’ikijyanye n’uhagarariye umuryango wa Rayon Sports [Rayon Sports Association] mu buryo bwemewe n’amategeko, kuko mu minsi ishize Munyakazi Sadate yandikiye RGB abyiyitirira kubera ko ari perezida w’ikipe nyamara amakuru avuga ko Ngarambe Charles ariwe uyihagarariye kuko niwe wahawe ubuzima gatozi bw’ikipe bwatanzwe muri 2015.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa