skol
fortebet

KNC yatangaje ikintu gitangaje yifuza kugeraho mu mupira w’amaguru mu Rwanda

Yanditswe: Monday 29, Jul 2019

Sponsored Ad

Umunyamakuru washinze ikipe ya Gasogi United akaba na nyiri Radio na TV1,Kakoza Nkuriza Charles [KNC],yatangaje ko agiye kubaka ikipe ikomeye izaha akazi gakomeye amakipe akomeye mu Rwanda aho yavuze ko inzozi zikomeye afite mu mupira w’amaguru ari ukuzazamura umwana w’umunyarwanda agakina mu ikipe ya Real Madrid,Manchester United cyangwa indi kipe ikomeye ku mugabane w’I Burayi.

Sponsored Ad

KNC uherutse gutwara igikombe cye cya mbere nka nyiri Gasogi united,ubwo batsindiraga ku mukino wa nyuma ikipe ya Heroes kuri penaliti 4-2,yavuze ko agiye kubaka ikipe ikomeye ahereye kuri rutahizamu uturutse muri USA n’abandi 2 bakomeye ndetse ngo yifuza ko umunsi umwe yazazamura umwana akazakina mu ikipe ikomeye I Burayi.

Yagize ati “Ikintu nifuza mu mupira ni uko umunsi umwe umwana w’umunyarwanda yazambara umwenda wa Manchester United,Real Madrid n’izindi kipe zikomeye I burayi aturutse mu biganza byanjye.

KNC yavuze ko ikipe ya Gasogi FC izatangaza umutoza mukuru bivugwa ko azaturuka muri RDC,kuwa kabiri w’iki Cyumweru ndetse ngo hari abakinnyi bari basanzwe mu cyiciro cya mbere n’ icya kabiri bakomeye bamaze kumvikana,baziyongeraho n’abandi 3 bakomeye cyane bazaturuka hanze y’u Rwanda.



KNC arifuza kuzazamura nibura umwana umwe akazakina muri Manchester United cyangwa Real Madrid

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa