skol
fortebet

KNC yatanze ikirego muri RIB asaba ko bagomba guhana uwamuharabitse akoresheje amafoto ye yakoze agaragaza ubwambure bwe[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 26, Nov 2020

Sponsored Ad

skol

Umuyobozi Mukuru w’Ikipe ya Gasogi United, Kakoza Nkuriza Charles wamamaye nka KNC yitabaje inzego zibishinzwe ngo zikurikirane umuntu wangije isura ye agakwirakwiza amafoto yakozwe agaragaza ubwambure bwe bagamije kumusebya, kumuharabika no kumutesha agaciro muri rubanda.

Sponsored Ad

Kuva kuwa 24 Ugushyingo 2020, ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwizwa amafoto igaragaza KNC yambaye ipantalo yacitse ku itako kuburyo igaragaza umubiri w’uyu mugabo ku gice cyo hasi.

Ifoto KNC avugako bakoresheje bamuharabika aho bagaragaje Ipantalon ye yacitse hagati y’amaguru

Ni amafoto yafashwe umunsi umwe imbere, ubwo uyu mugabo yari yitabiriye imyitozo y’ikipe ya Gasogi United FC abereye umuyobozi ndetse icyo gihe yagaragaye mu mashusho ari gutera penalite ari naho havuye ayo mafoto.

Mu mafoto yashyizwe ku rukuta rwa Twitter ari naho ayakwirakwijwe yahinduwe, bikekwa ko yavanywe, ntan’imwe igaragaza ipantalo KNC yari yambaye ko icitse ari naho yahereye atanga ikirego muri RIB ngo ikurikirane uwashatse kumusebya.

Mu ibaruwa dufitiye kopi uyu mugabo yandikiye Umunyamabanga Mukuru wa RIB, KNC yavuze ko ayo mafoto yakwirakwijwe avanywe ku rukuta rwa Twitter rwa Gasogi United FC maze ahindurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Avuga kandi ko uwabikoze yari agambiriye kugaragaza ubwambure bwe kugira ngo bamusebye, bamuharabike ndetse bamuteshe agaciro muri rubanda.

Ati “Ayo mashusho akaba yarakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye. Ayo mafoto nayabonye bwa mbere ku mbuga za WhatsApp za Football Fans Rwanda, ikaba yashyizweho n’uwitwa Julien.”

KNC wahise anashyiraho numero ya telefone y’uyu Julien wayakwirakwije bwa mbere ndetse agaragaza n’undi witwa Brown Emmy nawe uba ku rundi rubuga rwa WhatsApp.

Uyu mushoramari yagaragaje ko hari itegeko numero 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo yaryo ya 157, rigonga abakwirakwije iyi foto ye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa