skol
fortebet

KNC yemeje ko ashobora kuva mu mupira w’amaguru kubera ibihombo aterwa n’abawuyobora

Yanditswe: Thursday 17, Dec 2020

Sponsored Ad

Umuyobozi w’ikipe ya Gasogi United,Kakoza Nkuriza Charles uzwi nka KNC yahishuye ko ashobora gufata umwanzuro wo kuva mu mupira w’amaguru kubera akavuyo kenshi kari mu bayobora umupira w’amaguru batuma abashoramari bawo bahomba.

Sponsored Ad

KNC uri mu bakunda umupira ndetse uhora wifuza iterambere ryawo muri rusange,yavuze ko umupira w’amaguru mu Rwanda udafite gahunda nziza y’imiyoborere yungura abashoramari ariyo mpamvu bitagakwiye kuzatungura abantu nafata umwanzuro wo kureka kuwushoramo imari agashora imari mu bindi.

Ibi yabitangarije Radio yitwa B&B FM UMWEZI mu kiganiro yatumiwemo ubwo yaganiraga n’Umunyamakuru witwa Jado Castar.

Yagize ati “Ntibigutangaze mpinduye imitekerereze njyewe.Mbere y’uko njya mu mupira nari umucuranzi,nari umukinnyi wa filimi nandikaga amakinamico.Ubu se nikoreye dramas zanjye abantu ntibakwishima?.Kuki nakomeza gutakaza amamiliyoni menshi y’amafaranga?,urabizi ko ariya mafaranga nshora muri Gasogi United nayagoramo Camera nziza cyane yo ku rwego rwo hejuru ku buryo Nairobi baza kuyikodesha hano,Tanzania bakankodesha,I Burundi bakankodesha.Kuki umuntu yakomeza gufata amafaranga akayajugunya mu bintu bidafite gahunda.Ntibigutangaze mfashe umwanzuro usekeje ariko wangirira akamaro.

KNC yavuze ko amafaranga ashora muri Gasogi United yanayashora mu ikipe y’abasaza bagakina igice cya 3 kandi byamushimisha kurusha gukomeza gushora aho atunguka.

KNC yasabye MINISPORTS ko yahagarika amafaranga ishora mu makipe y’abasaza igashora mu bakiri bato cyane ko n’ubundi nta musaruro atanga.

KNC yavuze ko umupira w’amaguru mu Rwanda ukeneye imiyoborere ihamye ifasha buri wese kunguka aho guhinga ahatazamera.

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, tariki ya 11 Ukuboza 2020, ni bwo Minisiteri ya Siporo yafashe icyemezo cyo guhagarika Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda nyuma y’uko hari amakipe yagaragayemo ubwandu bwa COVID-19 nubwo yagizwe ibanga.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE ku wa 14 Ukuboza 2020, Umuyobozi wa Gasogi United, KNC, yavuze ko ari icyemezo kitashimishije abayobozi b’amakipe kuko bubahirije amabwiriza yatanzwe ndetse bitari byakageze ku rwego rwo guhagarika shampiyona.

Ati “Ni icyemezo kitadushimishije kuko ntekereza ko nta byacitse yari yagaragaye kuko mu makipe 16 kubona ikipe yagize ubwandu ari imwe n’indi yahuye na yo, ndumva ibintu byashoboraga kuba ari uguhana, bakibutsa abantu bakubahiriza amabwiriza kurusha kuvuga ngo turahagarika shampiyona dushingiye ku byagaragaye ku ikipe imwe.”

Yakomeje avuga ko kuba Rayon Sports ari yo yagaragayemo ubwandu bwa COVID-19 bitavuze guhagarika shampiyona kuko niba itarubahirije amabwiriza, andi makipe adakwiye kubizira.

Ati “Ntekereza ko niba ikipe imwe igize ikibazo, ntabwo Rayon Sports ari umupira w’u Rwanda, kandi icya kabiri nta n’igihe byagaragaye ko Rayon Sports yubahiriza amabwiriza kuko muzi igihe ikina na Alpha FC idafite ibyangombwa n’abafana bakaza bakareba, bayihaye ibihe bihano se? Niba bibaye bigasubira, nta kundi byagombaga kugenda. Mu by’ukuri, ntekereza ko amakosa y’umunyamuryango umwe ntabwo akwiriye kuza kuri federasiyo yose.

Ikindi, urebye uburyo mu mupira w’amaguru twitwaye mu gukumira COVID-19, ntekereza ko twabaye intangarugero. Kuko nureba ubwandu bwagaragaye ni buke ugereranyije n’uko amakipe angana. N’ahandi hose biraba. Bagomba gufata ibyemezo babanje kureba niba byarakozwe ku burangare, abakoze uburangare bagahanwa, nta mikino irimo. Niba ari abarwaye mu ikipe runaka bakavurwa nk’uko ahandi bikorwa, abazima bagakomeza bagakora.”

KNC yavuze kandi ko bitumvikana uburyo hagaragara ubwandu mu ikipe, shampiyona igahagarikwa nyamara hari ibikorwa birimo iby’ubucuruzi, uburezi n’ibindi byagaragayemo ikibazo nk’iki hagafatwa ingamba zo guhangana na cyo bitagombereye kubihagarika.

Ati “Ubu se MINICOM yari yafunga amasoko ko hari ubwandu bugaragara? None se hagize umuganga urwara MINISANTE yahagarika kuvura? Uburyo bwo gucunga COVID-19 bigomba kwitonderwa cyane, tukabanza tukareba, ariko njyewe ntekereza ko nta byacitse yagaragaye.”

“Bagombaga kuduhamagara bakatubwira bati rero mwa bantu mwe, ibintu murimo murakina n’ibintu bikomeye, turababwira ko mugomba gukora ibi n’ibi, uretse ko twebwe twanabikoze nta kibazo kirimo. Ibyo twasabwaga byose byarakozwe, bakavuga bati mugomba gukora ibi n’ibi, nimutabikora, ibyago bishobora kubaho bimeze gutya, nimutabikora no kubihagarika tuzabihagarika. Tukumva ko ari twe twakoze amakosa.”

“Ariko kuvuga ngo dushingiye ku byagaragaye muri Rayon Sports, tubihereyeho duhagarika shampiyona, ntabwo ari byo.”

Ibitekerezo

  • Arakangisha Ayo frw ye se atarazana Ayo magambo ye Championat ntiyakinwaga? Ahubwo avuyemo twaba duhumetse uwo munwa we

    Nagende n’ubundi atera akavuyo n’urusaku.

    muceceke mwambebamwe ibyo yavuze nukuri
    pppppppp ✔

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa