skol
fortebet

KNC yasezeranyije Sarpong umunezero udasanzwe niyemera kwerekeza muri Gasogi United

Yanditswe: Wednesday 29, Apr 2020

Sponsored Ad

Umuyobozi wa Gasogi United akaba na nyirayo,Kakoza Nkuriza Charles uzwi nka KNC,yatangaje ko akunda imikinire ya rutahizamu Micheal Sarpong uherutse kwirukanwa na Rayon Sports ndetse ngo yiteguye kumuha urukundo ruri hafi y’urw’umubyeyi we umubyara niyemera kwerekeza muri iyi kipe ye.

Sponsored Ad

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru,Rwanda Magazine,KNC yavuze ko Sarpong aramutse yemeye kujya muri Gasogi United ngo bamwereka urukundo rukomeye cyane ruri hafi y’urwa nyina.

Ati " Sarpong aje muri Gasogi yaba ahuye n’abantu bazima, beza. Ntamuntu utakwifuza Sarpong. Aje muri Gasogi yaba aje mu muryango. Yakumva icyo urukundo aricyo. Twebwe ntabwo twamutererana mu bihe bikomeye ….

Reka nkubwire, biriya ni nko kuba ufite umugore, bagufunga agahita asaba gatanya ku munsi bagukatira. Akavuga ati nanjye nitandukanyije no kuba umugore we. Twebwe rero muvandimwe Sarpong, bigenze neza ukaza i Gasogi , abagabo bari hariya bakwereka ibintu utigeze ubona mu buzima bwawe.”

Yunzemo ati “ Yego ntabwo bagukunda urukundo ruruta urwo mama wawe agukunda ariko rwaba rwegereye. Ni urukundo ruramba nk’impuhwe z’umubyeyi.”

Tariki 24 Mata 2020, Michael Sarpong yirukanywe muri Rayon Sports nyuma y’uko iyi kipe isheshe amasezerano bari bafitanye kubera amagambo yabwiye itangazamakuru ko Umuyobozi wayo, Munyakazi Sadate nta bwenge afite bwo kuyiyobora.

Kuwa 20 Mata 2020, nibwo Rutahizamu Micheal Sarpong yumvikanye abwira Royal FM ko perezida wa Rayon Sports,Munyakazi Sadate adafite ubwenge, ndetse ko atari akwiye kuyobora iyi kipe y’ubukombe nyuma y’ibaruwa ihagarika imishahara y’abakinnyi yari yasohotse.

Yagize ati “Ku bwanjye ndumva ari ibintu bitumvikana kuko Perezida ntabwo yigeze agira uwo aganira na we aho ari ho hose. Byibura hari abakinnyi bamaze igihe mu ikipe aho mbere yo kujyana ibintu mu itangazamakuru yagakwiye kuvugana na bo.

Bityo ku bwanjye rwose ni ibintu ntumva, kubyukira ku bintu mu bitangazamakuru gutyo. Ubundi iyo uri perezida rwose ugerageza kuvugisha abakinnyi. Twese turabizi ko bigoranye muri iyi minsi ntabwo turi gukina nta buri kimwe, biragoye ariko byibura wishyure ½ cy’umushahara ariko ntabwo wabyuka uvuga uko gusa nkaho nta muntu witayeho nta muntu utekerezaho, none se niba ari uko bimeze ni nde dukorera? Kubera iki turi hano? Kubera iki mu byukuri turi kugukorera?”.

Nta bwenge afite, Ntabwo akwiye kuyobora iyi kipe y’ubukombe. Iyi kipe ikomeye ikeneye umuntu ukuze bihagije mu mutwe, ushobora kuganira n’abakinnyi. Sinkeka ko n’abakinnyi bifuza ko aguma ku mwanya ariho ubu. Ndakeka abakinnyi batamwifuza ubu.”

Michael Sarpong yageze muri Rayon Sports muri Nzeri 2018 avuye muri Dreams FC yo muri Ghana, atsinda ibitego 16 muri Shampiyona y’u Rwanda, anayifasha kwegukana igikombe cya Shampiyona iheruka. Kugeza ku munsi wa 24 wa Shampiyona y’uyu mwaka, Sarpong yari amaze gutsindira Rayon Sports ibitego icyenda.

Gasogi United yo mu Rwanda igomba kwitegura kwinjira mu rugamba rwo guhatana na Yanga Africans yo muri Tanzania,mu rugamba rwo gusinyisha Micheal Sarpong.


KNC arifuza Sarpong muri Gasogi United

Ibitekerezo

  • Ariko KNC uvuga ngwagira ubumuntu ntiyakwirukana umukinnyi we mu bihe bibi harya yirukanye umunyezamu we gute amubeshyera ngo yariye ruswa ntiyamututse yarangiza akamukura mu modoka shishi itabona, harya Kone yamwirukanye gute ntiyaje amushimagiza ariko ntiyamwirukanye kdi nta mahirwe yarafite yo kubona indi kipe, nareke kwifatira abantu turamuzi Sarpong agiye mu gakipe nka kariya yahita azima nk’amakara ubwo rero aratargetinga ko yaza azanye abafana kubera akunzwe naho urukundo rwo ntarwo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa