skol
fortebet

KNC yihanangirijwe na FERWAFA nyuma y’amagambo akomeye yatangaje mu binyamakuru

Yanditswe: Wednesday 30, Oct 2019

Sponsored Ad

Umuyobozi wa Gasogi United,Kakooza Nkuriza Charles,yaburiwe na FERWAFA ko ashobora kuzafatirwa ibihano nakomeza kwibasira mu binyamakuru abasifuzi ndetse n’abanyamuryango biri shyirahamwe.

Sponsored Ad

Ubwo Gasogi United yari ikiri mu cyiciro cya kabiri, umuyobozi wayo Kakooza Nkuriza Charles (KNC) yagiye yumvikana yibasira amakipe babaga bagiye guhura by’akarusho akavuga ko abasifuzi babera amakipe agiye gukina na Gasogi United.

Binyuze mu ibarurwa yandikiwe na komisiyo ishinzwe imyitwarire, uyu muyobozi wa Gasogi United akaba yihangangirijwe bwa nyuma ku myitwarire ye itari myiza yo kwambura icyubahiro abasifuzi nkuko bikubiye muri raporo yatanzwe na komiseri nyuma y’umukino wabahuje na Sorwathe FC ku itariki ya 23/07/2019 yavugaga ko uyu mugabo yatesheje agaciro abayoboye uyu mukino (abasifuzi na komiseri).

KNC yarezwe kugirana ikiganiro n’ibitangazamakuru bibiri, ari byo RBA na BTN, cyari cyuzuyemo gusebya abasifuzi bayoboye uwo mukino.

KNC yagize ati “Twakinaga n’ikipe nziza, ariko yo yari ifite amahirwe menshi kuturusha kuko bo bari bafite arbitre centrale mwese mwabibonye, aho bakoreraga umukinnyi wacu ikosa, aho guhana uwabo ahubwo agatanga penaliti.”

Icyatumye KNC yihanangirizwa bwa nyuma, ni uko yatumijweho n’iyi komisiyo, ntaze kandi ntanatange ubusobanuro bw’impamvu atitabye iyo komisiyo, ikintu cyafashwe nk’agasuzuguro.

Bwa mbere, yatumijweho n’iyi komisiyo ku itariki ya 03/08/2019, aranitaba ariko komisiyo ntiyaterana kubera impamvu zitaturutse kuri bamwe bagize iyi komisiyo.

Arongera atumizwa ku itariki ya 30/08/2019, nabwo ntiyitaba, avuga ko yabonye ubutumire ariko ngo yari afite gahunza zindi z’agaciro atari kureka, birangira atitabye komisiyo gutyo.

Iyi komisiyo yongeye gutumiza KNC tariki ya 19/10/2019, nabwo ntiyitaba ndetse ntiyanatanga ibisobanuro by’impamvu atitabye.

Ku itariki ya 26/10/2019, iyi komisiyo yongeye guterana isesengura raporo yahawe na komiseri, ndetse inanasengura amashusho yahawe, isanga ibyo KNC aregwa byose ari ukuri nkuko bikubiye mu ngingo ay 55 y’amategeko ya Ferwafa agenga imyitwarire irebana no gutesha abantu icyubahiro aho ivuga ko “Umuntu wese utesha undi icyubahiro akoresheje uburyo ubwo ari bwo bwose, cyane cyane ibimenyetso, ibitutsi, cyangwa ubutumwa kuri radiyo.”

Iyi komisiyo yemeje ko:

1. Imyifatire ya Kakooza Nkuriza Charles agomba kuyiryozwa.

2. Komisiyo yihanangirije ubwa nyuma Kakooza Nkuriza Charles

KNC akomeje kugaruka cyane mu binyamakuru kubera amagambo avuga atera ubwoba ikipe bagiye gukina mu cyiciro cya mbere bigakurura abafana ku bibuga ariko na none bigatera igitutu ikipe bagiye guhura.

Ibitekerezo

  • Iyi paragraphe ya nyuma murangirijeho, niko bigenda hose, gutera ubwoba Adversaire biremewe au niveau international. Kandi niba FERWAFA yaratumije KNC le 3/8/2019 akitaba Commission ntiboneke! Bamwiciye akazi ndetse ntibanabimumenyesha. Ndibwira KO iyo babimumenyesha atari kwitaba.longera gutumiza umuntu kandi mbere yaratumweho akabura umuntu, ndibwirako yari yatakaje icyizere abari kumutumaho, Aliko KNC kuko agira ikinyabupfura we yaranabamenyesheje KO atari buboneke. Aho hari Le 30/8/2019. Incuro ya le 19/8/2019 mwavuze KO atitabye ntanatange impamvu, niba koko byarabaye, ubwo yaba ari incuro imwe abarwa nk’uwakosheje. Ngarutse kuri arbitrages aregwa, ndakeka KO kwaba arukwigiza nkana niba harutabona ibibera mukibuga. KNC we rero afite aho avugira kandi akumvwa na benshi. Biratangaje kandi birababaje niba abandi banyamakuru bavuga kuri bâ Arbitre FERWAFA ntibahamagare, KNC akaba ariwe wirirwa atumwaho. Mwanditse ngo atera ubwoba andi makipe abafana bakaza kukibuga, MBEGA BYIZA, UZI KUREBA UMUPIRA NTAMUFANA UHARI UKUNTU ARI BIBI! niba abishoboye, azajye ahora atera ubwoba maze abafana base ari benshi. Ese ko mutavuze na Musanze KO yandikiye Mukura iyitera ubwoba? Aliko KNC YARUHA MAMA YARUHA! Ndangize mbabwira ko Football yo mu Rwanda igomba guhindura imyumvire. Amakipe agomba guhemba abakinnyi kubera abafana baza kukibuga. Uburyo bwose bushoboka rero bwose bugomba gukoreshwa kugirango abafana baboneke.hari n’abiyambaza IGISUPUSUPU,kugirango babone abantu.abandi bakazana ba Magicien n’ibindi n’ibindi. TURASHAKA FOOTBALL IJYANYE N’IGIHE.

    KNC ashyushya championat, Ferwafa nireke iterabwoba

    Aho kugirango unigwe n ijambo uzanigwe nuwo uribwiye. KNC avugisha ukuri ahubwo ukuri kuraryana

    @Umuryango: kuki Commentaire twatanze kuri iyi nkuru mwazinyonze kandi zuzuje ibisabwa kugirango zitambuke? Kuba zidahuje n’inyandiko y’umunyamakuru nibyo byatuma inyongwa? Nonese niba umunyamakuru yashatse kwerekana ko KNC ari mubi twese twemere ko ari mubi? Mwisubireho.

    Njye ndumva ntacyo bamurega kizima rwose! Wenda abasifuzi kuko ari ntakorwaho byakumvikana da!! Ariko ngo yibasira abanyamuryango bayo!!! Mind game Ntaho zitaba kandi biri mubituma tumenya ko champion yo mu Rwanda ihari, keretse niba batishimira ko amena amabanga ya champion ndetse akanatera ubwoba abanyamuryango bayo. Ferwafa irahumuriza abanyamuryango bayo ko KNC atazakomeza kubatera ubwoba kandi bafite umubyeyi!!!

    Njye mbona ntakibazo cya KNC kko birikuryoshya Rwanda national league

    Arko kuki muzana iterabwoba niba mwaramuhamagje bwa1 ntimuboneke nawe ikindi gihe mwabonekeye ntiyabonetse rero mwari mwarifatiye Amakipe atagira aho atangariza ibyavuye mumukino naho KNC afitee itangazamakuru muyihagarike burundu mukomeze mukine ibyo mwishakira ukuri kurababaza ibyo mwigira byose bizajya bimenyekana mujye mureka kubera .Natwe andi makipe turababaye cne, Ese kuki tutajya twumv APR ivugako yarenganye???Ahubwo harayo mufatira kugakanu turababaye turababaye sinzi uko nabivuga nuko turi mugihugu gifite amahoro naho ubundi.....Gsa namwe mwisubireho nanjye nsubire mubyo yavuze. Niba ikipe itishoboye mujye mureka ibe aho yakagombye kuba SVP

    Arko kuki muzana iterabwoba niba mwaramuhamagje bwa1 ntimuboneke nawe ikindi gihe mwabonekeye ntiyabonetse rero mwari mwarifatiye Amakipe atagira aho atangariza ibyavuye mumukino naho KNC afitee itangazamakuru muyihagarike burundu mukomeze mukine ibyo mwishakira ukuri kurababaza ibyo mwigira byose bizajya bimenyekana mujye mureka kubera .Natwe andi makipe turababaye cne, Ese kuki tutajya twumv APR ivugako yarenganye???Ahubwo harayo mufatira kugakanu turababaye turababaye sinzi uko nabivuga nuko turi mugihugu gifite amahoro naho ubundi.....Gsa namwe mwisubireho nanjye nsubire mubyo yavuze. Niba ikipe itishoboye mujye mureka ibe aho yakagombye kuba SVP

    Niba avuze ukuri azakuzire nonese arabeshya cg nuko nta TV ikitwerek amakosa ? Murwanda haricyo tutarakosora nko kwisanzura mwitangaza makuru

    Ahubwo niba avuga abafana nakaza kubibuga ari benshi ndumva ari uwo gushimirwa cyane ahubwo ayo makipe agira ubwoba bajye bayatsinda mureke itangazamakuru rikore akazi.

    Iterabwoba ryanyu rizashira giheki ibyo knc avuga nibyopeee mumwihorere kuko atuma umupira wurwanda uryohera abakunzi bawo

    Iterabwoba ryanyu rizashira giheki ibyo knc avuga nibyopeee mumwihorere kuko atuma umupira wurwanda uryohera abakunzi bawo

    ferwafa yandekesheje umupira wamaguru murwanda kubera imyanzuro namategeko adasobanutse none knc imisifurire avuga arabesha murebe uwasifuriye sunrise na gicumbi,bugesera na muhanga amafuti gusa iterabwoba biriya biryosha umupira kdi biba hose ibyo rero mubireke ahubwo mukosore imisifurire itera abantu kuvuga buri munsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa