skol
fortebet

Kobe Bryant n’umukobwa we w’imyaka 13 bashinjwe uburangare bukomeye mu mpanuka ya kajugujugu yabahitanye

Yanditswe: Tuesday 12, May 2020

Sponsored Ad

Kompanyi y’indege za kajugujugu zitwara abantu muri US,yitwa Island Express,yakongeje uburakari bwa benshi ubwo yatangazaga ko Kobe Bryant n’abandi bantu 8 bari kumwe mu ndege yabahitanye bagize uburangare bwo kwemera gukora urugendo kandi ikirere cyari kimeze nabi.

Sponsored Ad

Island Express niyo nyiri indege yahitanye Kobe Bryant,umukobwa we Gianna w’imyaka 13 n’abandi bagenzi 7 bari kumwe kuwa 26 Mutarama 2020,ubwo bari bageze ahitwa Calabasas muri California.

Iyi kompanyi yasubije ku birego umugore wa Kobe Bryant witwa Vanessa Bryant yayireze ko yaba iki cyamamare muri Basketball n’umwana wacyo w’imyaka 13 bagombaga kumenya ko kugenda muri kajugujugu ari bintu bibi cyane muri icyo gihe.

TMZ yatangaje ko umuyobozi w’iyi ndege yavuze ko aba bombi bakwiriye gushinjwa amakosa y’urupfu rwabo aho kuyagereka kuri kompanyi y’indege yari ibatwaye.

Vanessa Bryant yaherukaga gutanga ikirego cy’amapaji 72 ashinja iyi kompanyi y’indege ya Island Express gukora amakosa akomeye yamugize umupfakazi.

Island Express yavuze ko Vanessa atigeze abarega kuko ngo nawe abizi neza ko ikirere kibi “cyatewe n’ubushake bw’imana”badakwiriye kubiryozwa.

Iyi kompanyi ngo yongereyeho ko Kobe n’umukobwa we Gigi bagombaga kuba bazi neza ko kugenda muri kajugujugu birimo ingaruka mbi cyane.

Vanessa arega iyi kompanyi,yavuze ko ikwiriye no kuryozwa ububabare,ubwoba n’ibihe bikomeye umugabo we n’umwana we banyuzemo mbere yo guhitanwa n’iyi ndege.

Yavuze ko umupilote w’iyi ndege witwa Zobayan Atari afite amakuru ajyanye n’ikirere ndetse ngo yanze guhagarika urugendo kandi yarabonaga ko ikirere ari kibi cyane ku buryo cyahitana umuntu.

Urukiko rwabwiwe ko uyu mushoferi yahanwe mu myaka 5 yari ishize azira gutwara indege mu kirere kibi cyane atabona kandi bitemewe ndetse ngo uyu mupilote yemerewe gutwara iyi ndege nta bunararibonye afite.

Kobe w’imyaka 41, yari muri kajugujugu yari yateze ubwo yahanukaga igafatwa n’inkongi mu ijoro ryo kuwa 26 Mutarama 2020.

Indege barimo yaguye ku isaha ya saa yine z’igitondo muri California, hari saa yine z’ijoro ku isaha yo mu Rwanda no mu Burundi. Hari hashize iminota itarenga 30 ihagurutse.

Itangazo rya polisi ya California rivuga ko iyi ndege yaguye ahantu hadatuwe kandi ikaba nta muntu yasanze ku butaka aho yaguye.

Umuyobozi wa polisi mu mujyi wa Los Angeles yatangaje ko nta muntu warokotse muri iyi ndege yarimo abantu 9.

Kobe yatwaye ibikombe bitanu bya shampiyona ya Amerika, NBA, ari mu ikipe ya LA Lakers ari nayo yakiniye yonyine.

Afatwa nk’umwe mu bakinnyi bakomeye babayeho mu mateka ya Basketball ku isi.

Kobe yabaye MVP inshuro ebyiri mu mikino ya nyuma ya NBA, umukinnyi watsinze amanota menshi muri shampiyona inshuro ebyiri, n’imidari ibiri olempike ya zahabu.

Yibukwa cyane ubwo yatsindaga amanota 81 mu mukino batsinzemo Toronto Raptors mu 2006, wa kabiri mu gutsinda amanota menshi ku muntu umwe mu mateka ya NBA, inyuma ya Wilt Chamberlain watsinze 100 mu 1962.

Mu minsi ishize,ibinyamakuru bikomeye muri amerika byahishuye ko Vanessa yajyanye mu nkiko iyi Kompanyi y’indege zitwara abagenzi yari itwaye umugabo we, kuko yemeye ko iyo ndege yagurutse mu kirere kitari kimeze neza mu gihe pilote yari afite uburengaznira bwo kuyibuza kuguruka .

Vanessa mu kirego cye avuga ko umupilote yahagurukije indege atabanje gusuzuma neza uko ikirere cyifashe, atabanje no gushaka amakuru y’uko ikirere kiraza kuba kimeze, yanga no gusubika urugendo ubwo yamenyaga ko ikirere cyijimye kubera ibihu byari byiriweho uwo munsi.

TMZ yavuze ko nta ndishyi zigaragara mu kirego Vanessa yatanze, icyakora ngo yasabye ko hatangwa ibihano bikakaye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa