skol
Kigali
startimes

Komisiyo y’ubujurire muri FERWAFA yateye utwatsi ibirego bya Gicumbi F.C na Heroes F.C

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 5 June 2020 Yasuwe: 569

Komisiyo ishinzwe ubujurire mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA,yateye utwatsi ibirego byatanzwe n’ubuyobozi bwa Gicumbi FC na Heroes bwavuze ko butishimiye icyemezo cyafashwe na Komite Nyobozi ya FERWAFA cyo kumanura aya makipe abiri ya nyuma mu cyiciro cya kabiri nyuma yo gusoza Shampiyona y’icyiciro cya mbere imburagihe kubera icyorezo cya Coronavirus.


Heroes FC yari iya 15 n’amanota 16 na Gicumbi FC yari iya nyuma n’amanota 15, zombi zamanutse mu cyiciro cya kabiri nk’uko byemejwe na FERWAFA ku wa Gatanu tariki ya 22 Gicurasi.

FERWAFA yatangaje ko ibyemezo byafashwe hashingiwe ku bubasha Komite Nyobozi yayo ihabwa n’ingingo ya 33 muri sitati (amategeko shingiro) ya FERWAFA n’ingingo ya 28 mu mategeko ngengamikorere yayo.

Komisiyo y’Ubujurire muri FERWAFA yateranye kuwa 05/06/2020 yiga ku bujurire bwa Gicumbi F.C na Heroes F.C.

Gicumbi F.C na Heroes F.C, bose bavuga ko impamvu zabo z’ubujurire ari zimwe zo kuba barafatiwe ikemezo cyo kumanuka mu cyiciro cya kabiri kinyuranyije n’amabwiriza n’inama zatanzwe n’inzengo zikuriye umupira w’amaguru kw’isi no mu Rwanda.

Komisiyo y’Ubujurire muri FERWAFA yari iyobowe na Bwana Kajangwe Joseph yemeje ibi bikurikira:

Ko Ubujurire bwa Gicumbi F.C na Heroes F.C nta shingiro bufite.

Ko ikemezo cya Komite Nyobozi ya FERWAFA cyo kuwa 22/05/2020 cyo kumanura mu cyiciro cya kabiri amakipe Gicumbi F.C na Heroes F.C kidahindutse.

Gicumbi FC yari imaze imyaka irindwi mu cyiciro cya mbere nyuma yo kuzamurwa na nyakwigendera Kalisa Jean Paul ‘Mourinho mu gihe Heroes FC yasubiye mu cyiciro cya kabiri nta mwaka urashira kuko yazamutse muri Kanama 2019.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ryemeje ko nubwo mu cyiciro cya kabiri, amakipe yari amaze gukina imikino ibanza yo mu matsinda, amakipe ane ya mbere muri buri tsinda azakina Imikino ya kamarampaka (playoffs) yo gushaka amakipe abiri azasimbura Gicumbi FC na Heroes FC, bikazakorwa ubwo guverinoma y’u Rwanda izaba itanze uburenganzira bwo kongera gukina.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Frank Lampard yatangaje abakinnyi 3 yishimiye mu mukino yatsinzwemo na...

Umutoza wa Chelsea,Frank Lampard yatangaje ko nubwo yaraye atsinzwe na...
21 September 2020 Yasuwe: 1993 0

Sadio Mane yafashije Liverpool gushegesha Chelsea FC y’abakinnyi...

Ikipe ya Liverpool ikomereje aho yasoreje Shampiyona y’umwaka ushize yatwaye...
20 September 2020 Yasuwe: 1711 0

Kyle Walker yarakajwe no kumenya ko umukunzi we yamuciye inyuma kandi we...

Umukinnyi wa Manchester City,Kyle Walker,ari mu gahinda kenshi ko kuba...
20 September 2020 Yasuwe: 3883 0

Tottenham yagaruye kizigenza yirereye Gareth Bale

Ikipe ya Tottenham yamaze gutangaza ko yagaruye umunya Wales,Gareth Bale...
19 September 2020 Yasuwe: 1933 0

Umunya Slovenia Tadej Pogacar yateye intambwe ikomeye yo kwegukana Tour de...

Nubwo atahabwaga amahirwe kubera imbaraga z’ikipe itari ku rwego rwo hejuru...
19 September 2020 Yasuwe: 798 0

Thiago Alcantara yahishuye abakinnyi batumye afata umwanzuro wo kwerekeza...

Umukinnyi Thiago Alcantara wamaze kwerekeza mu ikipe ya Liverpool yatangaje...
19 September 2020 Yasuwe: 1810 0