skol
fortebet

Ku myaka 74, uyu sogokuru niwe ukiri umukinnyi w’umupira w’amaguru wabigize umwuga ku isi

Yanditswe: Sunday 01, Nov 2020

Sponsored Ad

skol

Umusaza Ezzeldin Bahader wo mu Misiri, yemewe ku mugaragaro na Guinness World Records nk’umukinnyi w’umupira w’amaguru wabigize umwuga ku isi ku myaka 75, yica agahigo k’umunya Isiraheli Isaak Hayik.

Sponsored Ad

Ku wa gatandatu, uyu mukinyi w’imyaka 75 yakiniye ikipe yo mu cyiciro cya gatatu cy’Abanyamisiri ‘6 October’, bakinnye n’ikipe ya El Ayat Sports, aho yujuje ibisabwa byose kugirango atangazwe ku mugaragaro nk’umukinnyi ushaje cyane ku isi.

Bahader yagombaga kwitabira imikino ibiri yabigize umwuga kugirango ahabwe icyo cyubahiro, kandi yashoboraga gukora amateka mu ntangiriro z’uyu mwaka ariko ntibyashoboka kubera icyorezo cyazonze isi kikanahagarika umupira w’amaguru.

Muri Werurwe, amakuru avuga ko yatangiye bwa mbere gukina kimwuga nyuma yo kwinjira muri ‘6 October’ muri Mutarama, ariko yagombaga gutegereza kugeza mu Kwakira umukino we wa kabiri kubera icyorezo cya Coronavirus.

Ku wa gatandatu, uyu musaza w’imyaka 75 y’amavuko yakinnye umukino we wa kabiri wuzuye mu ikipe ye, ‘6 October’, kandi nubwo yarase penariti muri uwo mukino batsinzwe na El Ayat SC ibitego 3-2, yashimwe cyane n’abafana, barimo umuryango we n’abuzukuru be.

Nyuma y’umukino, Ezzeldin Bahader yabwiye abanyamakuru ati: “Ntukagabanye ibyifuzo byawe.” Ati:

Niba hari ikintu udashobora kugeraho nk’umusore, mu busore bwawe, ufite ubushake bukomeye, ushobora kubigeraho igihe icyo ari cyo cyose, utitaye ku myaka n’igihe cyashize.

Gusa kuri ubu birababaje ko Ezzeldin Bahader nta masezerano afite muri iyi kipe ye ya ‘6 October’ kubera yarangiye, ariko kandi yizeye kubona amasezerano mashya. Hagati aho, yavuze ko atakwanga gukina undi mukino kimwuga.

Uyu musaza ufite abana bane yagize ati: “Nifuzaga kuzongera kwandika amateka nkicaho agahigo ku yindi nshuro, gusa kugira ngo amarushanwa arusheho kutoroha.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa