addresiya
Kigali
startimes

#Kwibuka25:Olivier Karekezi yatanze ubuhamya burebure avuga uburyo iyo ngo ataza kuba ari umukinnyi nawe atari kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 8 April 2019 Yasuwe: 3985

Olivier Karekezi wahoze ari rutahizamu wa APR FC n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yakiniye kuva mu 2000 kugera mu 2013, ayikiniramo imikino 55 ayitsindira ibitego 24. akaba no mu bakinnyi bagejeje u Rwanda mu gikombe cya Afurika 2004.



Yakiniye APR FC kugera mu 2004 mbere yo kunyura mu yandi makipe yo hanze y’u Rwanda nka; Helsingborgs IF, Trelleborgs FF, Råå IF na Östers IF zo muri Suède, Hamarkameratene yo muri Norvège, na CA Bizertin yo muri Tunisia.

Olivier Karekezi ari mu bashegeshwe na Jenoside yakorewe Abatutsi kuko yayiburiyemo Nyina na bakuru be batatu barimo umwe wishwe areba.

Uyu rutahizamu watsindiye Amavubi ibitego byinshi kurusha abandi, mu buhamya yahaye igitangazamakuru Umuseke, yemeza ko iyo aba atari umukinnyi w’umupira w’amaguru nawe atari kurokoka.

Tariki 7 Mata 1994 ubwo Jenoside yatangiraga, we n’umuryango we bari batuye mu murenge wa Gikondo wo mu karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

“Ntabwo twashoboraga kuguma mu rugo iwacu. Interahamwe zari guhita zihadusanga kuko umuryango wacu wari uzwi. Twahungiye ku Kiriziya, kuri Paruwasi y’i Gikondo aho twasanze amagana y’Abatutsi bavuye mu bice bitandukanye bahizeye amakiriro.”

Yakomeje avuga ko Interahamwe zateye iyo Kiriziya tariki 9 Mata 1994, benshi mu bari bahahungiye bakicwa, barimo na mama we. Icyo gitero cy’Interahamwe we ngo yarakirokotse kuko yari muto yarirutse arenga uruzitiro rwa Kiriziya.

“Njye n’abandi bana twarirutse tunyura ku mashuri ya Kinunga. Twageze hepfo turafatwa ariko mpahurira n’umwe mu nterahamwe ababyeyi banjye bajyaga bafasha umurango wabo.”

Nyuma yo kurekurwa niyo nterahamwe ngo yahise asubira mu rugo aho babaga, na mukuru we witwaga Karekezi Aimable arahamusanga barabana.

“Baje gusaka mu rugo baradufata kudufata batujyana ku isoko ry’i Gikondo, mukuru wanjye Aimable yigaga i Burundi, Jenoside yabaye yaraje mu biruhuko bavuga ko ngo yari avuye mu myitozo ya gisirikare bamwica mbere bamuta cyobo.”

Hari umuntu umwe wari ufite ikipe y’abana i Gikondo wanshyize ku ruhande sinajya mu bicwa ariko umuvandimwe wanjye yicwa ndeba. Byarandenze. Gusa uwo mugabo yansubije aho twabaga ntishwe nanahahurira n’umwana twiganye twakinanaga umupira, aza afite imbunda arantwara, anjyana ku babyeyi be babaga hakurya mu Gatenga, Jenoside ihagarikwa nkiri kumwe n’uwo muryango.”

Karekezi Olivier yemeza ko kwakira ibyamubayeho nyuma ya Jenoside byamugoye cyane kuko kenshi yumvaga nta mpamvu yo kubaho afite kuko nta byishimo yabubonagamo.

Umupira w’amaguru wongeye kumusana kuko yagaragazaga impano byatumye arushaho kuzamura urwego rwe ndetse agira mahirwe yo gukinira amakipe y’ingimbi ya APR FC nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, ayavamo ajya mu ikipe nkuru mu 1999. Ruhago yakomeje kumufasha kwiyubaka, aba umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi yanakiniye imikino 55, ayitsindira ibitego 24.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

LA Galaxy yirukanye umukinnyi wayo imuziza amagambo yuzuye urwango yavuzwe...

Ikipe ya LA Galaxy yirukanye umukinnyi wayo wo hagati witwa Aleksandar...
6 June 2020 Yasuwe: 1221 0

Gatsibo: Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu kagari ka Nyabikiri yatawe...

Umukozi ushinzwe iterambere n’imibereho myiza y’abaturage mu Kagari ka...
6 June 2020 Yasuwe: 1148 0

Rayon Sports yanze ubwegure bw’Umunyamabanga wayo wari weguye mu minsi...

Ikipe ya Rayon Sports yatesheje agaciro ubwegure bw’umunyamabanga mukuru...
6 June 2020 Yasuwe: 1655 0

Kakule Mugheni yasezeye ku bakunzi ba Rayon Sports nyuma yo kutumvikana...

Umukongomani Kakule Mugheni Fabrice yasezeye ku bakunzi ba Rayon Sports...
6 June 2020 Yasuwe: 1942 0

Luka Modric yahishuye uko Mourinho yari agiye kurwanira na Cristiano...

Umukinnyi wo hagati mu ikipe ya Real Madrid yatangaje ko muri 2013 mugenzi...
6 June 2020 Yasuwe: 1785 0

Gicumbi FC yiyemeje kurega FERWAFA yayimanuye mu kiciro cya kabiri muri...

Nyuma y’uko Gicucmbi FC ijuririye icyemezo cya Komite nyobozi cyo kuyimanura...
6 June 2020 Yasuwe: 915 0