skol
fortebet

#Kwibuka25: Rutahizamu Aubameyang yahaye ubutumwa bukomeye Abanyarwanda

Yanditswe: Tuesday 09, Apr 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu Pierre Emerick Aubameyang ukina mu ikipe ya Arsenal n’igihugu cya Gabon yifatanyije n’Abanyarwanda muri iki gihe bari kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Sponsored Ad

Nubwo ari kwitegura umukino ubanza wa ¼ ikipe ye ya Arsenal izakira Napoli muri UEFA Europa League kuwa Kane,Aubameyang yasabye abanyarwanda gukomera ndetse kuba hamwe nk’ikipe yunze ubumwe.

Yagize ati “Kwibuka ni igihe cyo gushyira hamwe nk’ikipe.Rwanda turi kumwe uyu munsi.Komera ushikame.”

Rutahizamu Aubameyang ukomoka muri Gabon yiyongereye ku bindi byamamare muri politiki,mu muziki,muri Cinema n’ahandi,byifatanyije n’abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

U Rwanda ruherutse gusinyana amasezerano na Arsenal uyu Pierre Emerick Aubameyang akinira yo kwamamaza ubukerarugendo,aho ku kuboko ko ku myenda yayo hariho amagambo ya “Visit Rwanda”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa