Kwizera Pierrot ari hafi gusinyira Musanze FC iri kumuha akayabo k’amafaranga
Yanditswe: Friday 30, Aug 2019
Umurundi Kwizera Pierrot wamenyekanye mu ikipe ya Rayon Sports ndetse akayitwariramo ibikombe by’umukinnyi w’umwaka mu Rwanda kabiri kikurikiranya,ari hafi kwerekeza mu ikipe ya Musanze FC yifuza kujya imuhemba akayabo k’amafaranga.
Amakuru dukesha IGIHE aravuga ko uyu mukinnyi uherutse guhamagarwa mu ntamba mu rugamba zitabiriye igikombe cy’Afurika bwa mbere mu mateka,agiye kwerekeza mu ikipe ya Musanze FC itajya ihatanira ibikombe mu Rwanda.
Umwe mu bantu bo hafi ya Musanze FC yatangarije iki kinyamakuru ati “Ni byo Pierrot ari kuganira na Musanze FC kugira ngo aze kuyikinira ndetse n’ubu ni ho yaraye. Ibiganiro bigeze nko kuri 70% nta gihindutse araza gusinya nibumvikana.”
Ubuyobozi bwa Musanze FC burashaka kugira Kwizera Pierrot umukinnyi uhembwa menshi muri iyi kipe mu gihe yaba yemeye kuyikinira gusa amafaranga ari guhabwa ntabwo aramenyekana.
Kwizera Pierrot yavuye mu Rwanda mu 2018 nyuma yo kutongera amasezerano muri Rayon Sports, yerekeza muri Al Oruba Sur Sports Club yo muri Oman.
Kwizera Pierrot yanze kwerekeza muri Rayon Sports ajya muri Musanze FC
Ibitekerezo
YEWE cyokora nakumirwa ubwose yaba agiye kuzamura talent cyangwayaba agiye kuyirangiza.arabizi ko icyo aricyo yakigizwe na rayon sport ubundi yashakishije uburyo bwose yayigarukamo cyangwa agashakisha indi kipe yamuzamurira urwego akareba ko yakongera gusubira muri forme.
Nonese ko usoje wandika ngo yanze kwerekeza muri Rayon harubwo yigeze imushaka ?