Kigali

Kwizera Pierrot yatangaje myugariro na Rutahizamu yatinyaga ubwo yakiniraga Rayon Sports

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 9 October 2019 Yasuwe: 3929

Umukinnyi Kwizera Pierrot uherutse kwerekeza mu ikipe ya AS Kigali nyuma yo kuva mu gihugu cya Oman yamazemo igihe gito nyuma yo kuva muri Rayon Sports,yatangaje ko mu bakinnyi bose bahanganye ubwo yakiniraga Rayon Sports yakunze Hakizimana Muhadjiri na Rwatubyaye Abdul.



Uyu Murundi wubatse izina mu Rwanda nyuma yo gutorwa nk’umukinnyi w’umwaka unshuro 2 zikurikiranya ndetse agahesha Rayon Sports igikombe cya shampiyona n’icy’Amahoro akanayigeza mu matsinda ya CAF Confederations Cup,yavuze ko abakinnyi bamugoye ari Muhadjiri na Rwatubyaye ubwo bakiniraga APR FC.

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI,Rwatubyaye yavuze ko umukinnyi yatinyaga ari rwatubyaye ubwo yakinaga muri APR FC ndetse ngo ikipe yose ya Rayon Sports yatinyaga Muhadjiri cyane.

Yagize ati “Ntabwo ari benshi, buriya Abdul(Rwatubyaye) naramutinyaga ni we nagiriraga ubwoba, gusa nyuma byaje kunshimisha kwisanga turimo dukinana muri Rayon Sports.

Umukinnyi wadutezaga ikibazo ni Muhadjiri, mu kibuga yaduteshaga umutwe no hanze yacyo twibaza uko tuzamufata, niwe waduteshaga umutwe cyane.”

Kwizera Pierrot wageze muri Rayon Sports muri 2015,yasize urwibutso rutazibagirana mu bakunzi b’iyi kipe kubera ubuhanga yari afite mu kibuga hagati byatumaga buri wese wahuraga nabo aza yikandagira.




Pierrot yavuze ko Muhadjiri na Rwatubyaye aribo bakinnyi yatinye mu myaka yamaze akinira Rayon Sports

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Jordi Alba yaciye ibintu hirya no hino kubera akazi yahaye se...

Umukinnyi Jordi Alba w’imyaka 30 yaciye ibintu hirya no hino ku isi kubera...
15 November 2019 Yasuwe: 1759 0

Rutahizamu Sadio Mane yongeye kwicisha bugufi bikora benshi ku...

Umukinnyi Sadio Mane ukinira ikipe ya Liverpool n’igihugu cya Senegal...
15 November 2019 Yasuwe: 2920 0

Yannick Mukunzi yagizwe umukinnyi w’umwaka aho akina

Umukinnyi w’umunyarwanda Yannick Mukunzi ukinira ikipe ya Sandvikens IF yo...
15 November 2019 Yasuwe: 2723 0

Jurgen Klopp yavuze impamvu itangaje atasinyisha Zlatan Ibrahimovic muri...

Umutoza wa Liverpool,Jurgen Klopp,yabwiye abanyamakuru ko ikipe ye...
15 November 2019 Yasuwe: 1595 0

Cristiano Ronaldo yakoreye agashya mu kibuga nyuma yo gutsinda ibitego 3...

Cristiano Ronaldo waraye atsindiye Portugal ibitego 3 muri 6-0 batsinze...
15 November 2019 Yasuwe: 3222 0

Amavubi yatangiye nabi urugendo rwo gushaka itike ya CAN 2021

Amavubi yari amaze iminsi ari mu buki,yahuriye n’uruva gusenya mu mujyi wa...
14 November 2019 Yasuwe: 2197 0