skol
fortebet

Kwizera Pierrot yatsinzwe igeragezwa mu ikipe yo muri Ghana yamushakaga

Yanditswe: Thursday 16, Jan 2020

Sponsored Ad

Umukinnyi wo hagati w’ikipe ya As Kigali,Kwizera Pierrot,utarayikinira umukino n’umwe, agomba kugaruka mu Rwanda kuyikinira, nyuma yo gutsindwa igeragezwa yakoreraga mu gihugu cya Ghana mu ikipe ya Asante Kotoko.

Sponsored Ad

Kwizera Pierrot yari amaze icyumweru akora igeragezwa mu mujyi wa Kumasi gusa uyu murundi w’imyaka 28 ntabwo yashoboye kwemeza umutoza nubwo mu myitozo yari yaragiye yigaragaza mu gutera imipira y’imiterekano neza.

Pierrot wari umaze igihe mu mvune nyuma yo kugurwa na AS Kigali mu mwaka ushize,yashatswe n’umutoza wa Asante Kotoko bakoranye muri Oman gusa ntiyabashije gutsinda igeragezwa yari yahawe.

Ikinyamakuru Sportsnetgh cyo muri Ghana nacyo gihamya ko uyu mukinnyi yananiwe kwiyereka Staff technique ya Asante Kotoko, ngo bahita bamusaba kwisubirira mu ikipe ye.

Ikipe ya AS Kigali yari kugabana na Kwizera Pierrot 50-50 ku mafaranga yari kugurwa n’iyi kipe yo muri Ghana gusa ntibyakunze ariyo mpamvu agomba kuza gukomeza akazi muri iyi kipe y’umujyi wa Kigali.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa