skol
fortebet

Kyle Walker yarakajwe no kumenya ko umukunzi we yamuciye inyuma kandi we yarabikoze inshuro zitabarika

Yanditswe: Sunday 20, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi wa Manchester City,Kyle Walker,ari mu gahinda kenshi ko kuba yamenye ko umukunzi we bitegura kurushinga witwa Annie Kilner w’imyaka 27,yamuciye inyuma mu gihe cya Guma mu rugo.

Sponsored Ad

Annie Kilner yahishuye ko yananiwe kwihangana mu gihe cya Guma mu rugo asambana n’umusore w’imyaka 20 witwa Joshua Cox.

Icyakora uyu mukinnyi yarakariye uyu mukunzi we kandi we yaramubabariye kenshi kumuca inyuma.Umwe mu bahaye amakuru ikinyamakuru The Sun yagize ati “Atangiye kunywa ku muti yikoreye.”

Uyu muntu yavuze ko ibintu byatangiye kuzamba ubwo uyu mukinnyi yahabwaga ikarita itukura ku mukino w’Ubwongereza na Iceland.

Annie wabyaranye abana 3 na Kyle Walker yagaragaye ari kurira ubwo yavugaga ko yaciye inyuma uyu mukunzi we agasambana n’uyu musore muto.

Uyu mugore yavuze ko yatangiye gukundana n’uyu musore muto ubwo yari amaze gutandukana na Walker muri Gashyantare nyuma yo kumenya ko yamuciye inyuma agatera inda umukobwa witwa Lauryn Goodman.

Annie yavuze ko gusambana n’uyu musore byarangiye ubwo yongeraga gusubirana na Walker akanamwambika impeta muri Kamena uyu mwaka.

Walker uhembwa akayabo k’ibihumbi 150 by’amapawundi ngo arakeka ko uyu mukunzi we yaba agikururana n’aka gasore.

Kyle Walker yaciye inyuma uyu mukunzi we birangira ateye inda umunyamideli witwa Lauryn Goodman w’imyaka 29.

Mu kwezi kwa Mbere nibwo uyu Lauryn Goodman yatangaje ko atwite inda y’imvutsi aho yahise atangaza ko uwamuteye inda ari umukinnyi Kyle Walker waherukaga gutandukana n’umugore we.

Ubwo uyu mugore yari mu biruhuko ahitwa Barbados,yavuze ko atwita inda y’igitangaza nyuma y’uko abaganga bamubwiye ko atazigera abyara.

Uyu mugore yabwiye The Sun ati “Ndashaka kuvuga se w’umwana kuko abantu bakomeje kumbuza amahwemo banyandikira ubutumwa bubimbaza.Naratotejwe mu minsi ishize bantu bakwirakwiza ibihuha bitandukanye ariko ndashaka ngo abantu bamenye ukuri ndashaka guca ibihuha.

Kyle Walker nanjye turitegura umwana mu kwezi kwa Kane kandi twese twatandukanye n’abakunzi bacu.Ubu n’ubwa nyuma mbivuzeho nzajya mbasangiza uko urugendo ruhagaze.Icya nyuma natangaza nuko natwite ntabyiteze.


Ibitekerezo

  • Ririya korosi nta muntu utazarigwa mo. Igituba kirakundwa ariko n’ imboro nuko

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa