addresiya
Kigali
startimes

PSG yemeye kongerera umushahara Kylian Mbappe uruta uwa Cristiano Ronaldo

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 22 July 2019 Yasuwe: 1962

Ikipe ya PSG yo mu Bufaransa, irateganya kugira Kylian Mbappe umukinnyi uhembwa amafaranga menshi mu mateka, nyuma yo kumwemerera miliyoni 250 z’ama-Euro agomba gufata mu gihe cy’imyaka itanu.



Ni mu rwego rwo kumurinda kuba yasohoka muri iyi kipe akajya mu makipe akomeje kumwifuza, aho kwisonga haza Manchester City yo mu Bwongereza, nk’uko ikinyamakuru El Pais giheruka kubitangaza.

Ikinyamakuru SPORT cyo cyatangaje ko PSG yiteguye guha Mbappe w’imyaka 20 y’amavuko umushahara wa miliyoni 38 z’ama-Euro ku mwaka.

Ibi nanone hari icyo bivuze ku hazaza h’umunya-Brazil Neymar Jr da Silva, kuko kugira ngo Mbappe ashobore guhabwa ariya mafaranga na PSG bisaba ko Neymar agurishwa.

Amakuru avuga ko perezida wa PSG Nasser Al-Khelaifi yamaze kwishyiramo ko agomba kugurisha Neymar, bityo umushahara yahembwaga akaba ari wo agiye kujya aha Mbappe.

Mu gihe uyu Mufaransa ufite inkomoko muri Cameroon yaba ahawe uyu mushahara, yaba umukinnyi wa kabiri uhembwa amafaranga menshi ku isi, nyuma ya Lionel Messi wa FC Barcelona kuri ubu uhembwa miliyoni 40 z’ama-Euro ku mwaka.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble gatare

    Mutekereze umwana w’imyaka 20 uzajya azenza 3 Billions/Milliards buri kwezi uyashyize mu manyarwanda!! Bisobanura ko yahemba buri kwezi aba Presidents bose bo ku isi. Ariko tujye twibuka ko UBUKIRE butatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana" nkuko Matayo 6,umurongo wa 33 havuga,aho kwibera mu byisi gusa.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohana 6,umurongo wa 40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.Ikizere cyonyine cy’umuntu upfuye cyo kuzongera kubaho,nta kindi uretse umuzuko wo ku munsi w’imperuka ubikiwe abapfuye bumvira imana kandi batibera mu byisi gusa.

    July 2019

Inzindi nkuru

Rutanga Eric yateye umugongo Rayon Sports yerekeza muri Police FC yamuhaye...

Ikipe ya Police FC yamaze gusinyisha uwari kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports...
28 May 2020 Yasuwe: 1710 0

Fan Base ya Rayon Sports yatakarije icyizere Komite Nyobozi ya Munyakazi...

Ihuriro ry’amatsinda y’amatsinda y’abafana ba Rayon Sports “Fan base...
28 May 2020 Yasuwe: 1496 0

Abraham Kellly wari umunyamabanga wa Rayon Sports yeguye ku mirimo...

Uwari Umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports, Abraham Kelly wari umaze amezi...
28 May 2020 Yasuwe: 1325 0

Umuvugizi wa Rayon Sports yamaze kwegura ku mirimo ye

Umuvugizi w’ikipe ya Rayon Sports,Nkurunziza Jean Paul,washyizweho na...
27 May 2020 Yasuwe: 3243 2

Bruno Fernandes yavuze amagambo asingiza bikabije Cristiano Ronaldo...

Umunya Portugal, Bruno Fernandes ukinira ikipe ya Manchester United...
27 May 2020 Yasuwe: 1092 0

RIB igiye gukora iperereza ku bibazo bya ruswa no kunyereza umutungo...

Urwego rw’igihugu rw’ubugezacyaha[RIB], rugiye gutangira iperereza ku birego...
27 May 2020 Yasuwe: 1784 0