skol
fortebet

Kylian Mbappe yafashije PSG guhera FC Barcelona isomo rya ruhago ku kibuga cyayo

Yanditswe: Wednesday 17, Feb 2021

Sponsored Ad

Ikipe ya FC Barcelona yahuriye n’uruva gusenya ku kibuga cyayo kuko PSG yabasanze ku kibuga cyabo ibatsinda ibitego 4-1 birimo 3 bya Kylian Mbappe wabagoye cyane kuva uyu mukino ubanza wa 1/16 utangiye kugeza urangiye.

Sponsored Ad

Muri uyu mukino wabereye ku kibuga Camp Nou,PSG yari iyobowe na Kylian Mbappe na Leandro Paredes bari ku rwego rwo hejuru bazengereje FC Barcelona iribura birangira bayitsinze ibitego 4-1.

FC Barcelona niyo yafunguye amazamu ku munota wa 27 ku gitego cyatsinzwe na Lionel Messi kuri Penaliti yateye neza cyane ahana ikosa Layvin Kurzawa yakoreye kuri Frenkie de Jong mu rubuga rw’amahina.

Iyi penaliti ntiyavuzweho rumwe kuko hari amashusho yagaragazaga ko uyu Frenkie de Jong yiteze gusa yaba VAR n’umusifuzi Bjorn Kuipers bayemeje.

Ikipe ya FC Barcelona yagerageje gukomeza gushaka ikindi gitego ndetse ibona andi mahirwe mu rubuga rw’amahina ubwo Messi yaherezaga umupira Ousmane Dembele wari mu rubuga rw’amahina atera agashoti gato Navas aragafata.

PSG yari iyobowe na Mbappe nyuma yo kuvunika kwa NEYMAR Jr,yafunguye amazamu ku munota wa 32 ku gitego cyiza cy’uyu Mufaransa w’imyaka 22 waherejwe umupira mwiza na Marco Verratti,acenga myugariro Lenglet wa Barca aboneza umupira mu rushundura.

Ku munota wa 38,Moise Kean yabonye uburyo bwiza ku mupira ukomeye yateye ukurwamo n’umunyezamu Ter Stegen.Igice cya mbere cyarangiye ari 1-1.

Igice cya kabiri cyacuramiye kuri FC Barcelona kuko ku munota wa 50 gusa PSG yabonye amahirwe akomeye ku mupira Icardi yahereje Kean atera ishoti rikomeye cyane umunyezamu Ter Stegen arahagoboka.

Ku munota wa 65,PSG yabonye igitego cya 2 cyatsinzwe na Kylian Mbappe nyuma yo kubaka umupira mu buryo buryoshye kwa Leandro Paredes wazamuye umupira mwiza kwa Allesandro Florenzi nawe awukata mu rubuga rw’amahina usanga uyu Mbappe aho ahagaze ahita atera ishoti mu izamu adahagaritse.

Ku munota wa 68,Mbappe yaherejwe umupira asiga ab’inyuma ba FC Barcelona bari ku rwego rwo hasi, by’umwihariko Pique wari ukirutse imvune, ariko ateye umupira Ter Stegen awukuramo.

Ku munota wa 70,Paris Saint-Germain yabonye coup franc yatewe neza na Paredes wateretse umupira mwiza ku mutwe wa Moise Kean wari uhagaze wenyine mu rubuga rw’amahina ashyira umupira mu rushundura n’umutwe kiba igitego cya 3 cya PSG.

Ku munota wa 85 Kylian Mbappe yatsindiye Paris Saint-Germain igitego cya 4 ku mupira mwiza yaherejwe na Julian Draxler kiba icye cya 3 muri uyu mukino.

Mbappe yabaye umukinnyi wa mbere utsinze ibitego 3 i Camp Nou bwa mbere mu myaka 24 ishize muri Champions League.

Uyu mukino ubanza warangiye ikipe ya PSG iserutse gitwari kuko yateye intambwe ikomeye ishobora kuyigeza muri ¼ nyuma yo kungagirira iwayo iyi Barcelona ibitego 4-1.I Paris,Barca isabwa ibitego 4-0.

Mu wundi mukino ubanza wa 1/16 wabaye,Liverpool yatsindiye muri Romania RB Leipzig ibitego 2-0 byatsinzwe na Mohamed Salah na Sadio Mane.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa