skol
fortebet

Kylian Mbappe yatangaje ikipe yifuza ko bahurira ku mukino wa nyuma wa Champions League

Yanditswe: Wednesday 19, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Rutahizamu wa PSG,Kylian Mbappe,yatangaje ko yifuza ko Lyon yasezerera Bayern Munich muri iri joro hanyuma amakipe yo mu Bufaransa akihurira ubwayo.

Sponsored Ad

Kylian Mbappe yatangaje ko byaba ari igihe cyiza ko amakipe y’Ubufaransa yesurana ndetse yemeje ko nta kabuza Lyon iratsinda Bayern Munich.

Mbappe yagize ati “Nakwifuza guhura na Lyon kuko ari iyo mu Bufaransa.uzaba ari umukino ukomeye.Ibaye ari Bayern Munich nabyo nta kibazo ariko ibaye Lyon waba ari umwanya mwiza.”

Lyon rutahizamu Mbappe yifuza ko bahura,yageze muri ½ cy’irangiza isezereye amakipe akomeye nka Juventus na Manchester City.

Mbappe yahishuye ko ubu bafite ikipe nziza kubera ko buri wese azi akazi ke ati “Twubatse ikipe nziza buri wese azi akamaro ke kuko buri wese akora akazi ke.”

Ibi Mbappe yabivuze nyuma y’aho nimugoroba,we na Mbappe batatsinze ibitego ahubwo bigatsinda abandi bakinnyi basanzwe bakina inyuma.

Mbappe yari mu ikipe ya PSG yabanje mu kibuga mu mukino baraye batsinzemo RB Leipzig ibitego 3-0 bakora amateka yo kwerekeza ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League bwa mbere mu mateka.

Umutoza Thomas Tuchel yavuze ko bishimiye kugera ku mukino wa nyuma wa Champions League ati “Ni byiza cyane.Ikipe yitwaye neza cyane.Ikipe yerekanye ubuhanga,inzara no kwiyemeza.Yari imvange nziza.Twari dukwiriye gutsinda.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa