skol
fortebet

Kylian Mbappe yatangaje ikipe yiteguye kwerekezamo

Yanditswe: Sunday 20, Jan 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu Kylian Mbappe ukinira ikipe ya PSG, uri mu bahagaze neza kurusha abandi ku isi yatangaje ko yiteguye kuzererekeza mu ikipe ya Real Madrid igihe cyose izaba imukeneye.

Sponsored Ad

Kylian Mbappe waraye atsinze ibitego 3 mu mukino batsinzemo Guingamp ibitego 9-0,yabwiye ikinyamakuru ko nubwo ameze neza mu ikipe ya PSG,mu minsi iri imbere yakwifuza kwerekeza mu ikipe ya Real Madrid.

Yagize ati “Meze neza hano muri PSG.ndishimye kandi mfite amasezerano azangeza muri 2021.Nubwo atari igihe cyiza cyo gutekereza kwerekeza ahandi,ariko ntawamenya mu myaka iri imbere nshobora kwerekeza muri Real Madrid.”

Mbappe wazamukiye mu ishuli rikomeye ry’umupira w’amaguru rya Clairefontaine ni umwe mu bakinnyi bamaze kwereka isi yose ko afite ubuhanga muri ruhago kuko ku myaka 20 gusa yamaze gufasha Ubufaransa kwegukana igikombe cy’isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa