skol
fortebet

Lionel Messi utifuza kuzaba umutoza yahishuye akazi yifuza kuzakora arangije umupira [Ubuzima bwe bwose yabushyize hanze]

Yanditswe: Monday 28, Dec 2020

Sponsored Ad

Kizigenza Lionel Messi yagiranye ikiganiro kirekire n’ikinyamakuru La Sexta cyakwirakwiye ku isi yose aho yahishuye byinshi ku buzima bwe kuva mu bwana ndetse n’ibyo yifuza kugeraho mu buzima bw’ahazaza.

Sponsored Ad

Lionel Messi umaze imyaka irenga 10 ayoboye isi we na Cristiano Ronaldo yavuze ko nasoza umupira w’amaguru yifuza gufasha ikipe ya FC Barcelona ariko nk’umuyobozi wa siporo.

Ygize ati “Nyuma yo gusezera ku mupira w’amaguru?.Ndashaka gukomeza kuba mu mupira w’amaguru ariko ntari umutoza wenda ndi nk’umuyobozi wa siporo [sporting director].”

Bimwe mu by’ingenzi Messi yabwiye ikinyamakuru La Sexta:

Messi: Ibiruhuko bya Noheli,nagiye muri Argentina gusangira n’umuryango wanjye.

Messi:Nkiri muto,nasabaga ababyeyi ibijyanye n’umupira w’amaguru.imipira yo kwambara,umupira wo gukina,n’inkweto….Ababyeyi banjye bakoraga buri kimwe ngo nishime.

Ndibuka umunsi umwe banguriye umupira wari uhenze cyane.Umupira mwiza wakinwaga muri shampiyona.Mama na papa bakoze byose.”

Messi: Nkunda abakinnyi batandukanye nka Nadal in tennis na Cristiano mu mupira w’amaguru nk’urugero.Hari abakinnyi beza cyane.

Messi: Barcelona n’ubuzima bwanjye.Yampaye buri kimwe.Nabaye hano igihe kinini kurusha muri Argentina.Nigiye hano byinshi yaba nk’umukinnyi cyangwa umuntu usanzwe.

Ubu meze neza niteguye guhanganira ibikombe byose tuzahatanira.Ikipe imeze nabi cyane ariyo mpamvu buri wese akwiriye gukora cyane ngo dusubire aho twari turi.

Messi: Ntabwo nigeze ndira kubera impamvu z’umupira.Nagiye mbabara birenze.Narijijwe n’izindi mpamvu nyinshi ariko ntabwo nshaka kuzivuga.”

Messi :Nkigera muri FC Barcelona byarangoye kuko nari mfite imyaka 13 gusa.Nasinze ibintu byose inyuma,inshuti,igihugu….Naje ahantu nta n’umwe wari unzi.Icyo gihe nagiraga isoni ndajwe ishinga gusa no kugera ku nzozi zanjye.”

Messi: Mu rugo,ubuzima bwanjye buba ari ubusanzwe ariko butaryoshye.Ndabyuka ngafata ibyokurya bya mu gitondo,nkajyana abana ku ishuri,nkajya mu myitozo,nkagaruka.

Messi: Gutsindwa ibitego 8-2 byari bigoye cyane kuri buri umwe kubera uko twakinnye umukino n’uko twatsinzwe.Ushobora gutsindwa,natsinzwe kenshi kandi urabyakira.Gusa byari bigoye kubera ukuntu twatsinzwe.

Messi: Ntabwo nkina kugira ngo mbe uwa mbere ku isi ahubwo nkina kugira mpe buri kimwe ikipe yanjye.

Messi: Umugore wanjye yangiriye inama yo gushaka umuganga wo mu mutwe [psychologist] ariko sinagiyeyo.Bangiriye inama baratsimbarara.Nubwo nari mbikeneye ariko sinagiye kumushaka.”

Messi:Bartomeu yampemukiye mu bintu byinshi.Ntabwo nshaka kubivuga.Yambeshye ibinyoma byinshi mu myaka itandukanye.

Messi: Kugendera Ubuntu mu mpeshyi ishize?.Nari mbizi ko tugiye mu nkiko natsinda atari uko umunyamategeko umwe yabimbwiye ahubwo benshi.Ntabwo nashatse kugenda muri buriya buryo.”

Messi:Biragoye kuzana abakinnyi bashya.Nta mafaranga ikipe ifite.Uba ugomba kuzana abakinnyi beza. Neymar ubu arahenze cyane.Kizaba ari ikibazo kuri perezida mushya uzatorwa.Agomba kuzaba umunyabwenge.

Ntabwo nshaka kuvuga ku bakandida.Nifuza uzaza agasubiza ikipe mu bihe byiza yahozemo.”

Messi:Xavi aje naguma muri FC Barcelona?,Ntabwo mbizi tuzareba ibizaba muri Kamena.”

Messi: MSN?,turavugana buri gihe.Dufite igurupe ya WhatsApp duhuriramo.Twakomeje kubana neza.Turavugana buri munsi.

Messi: Nifuza kuzakina muri Amerika umunsi umwe ariko sinzi niba bizashoboka.Kujya muri Real Madrid cyangwa Atlético Madrid?,Oya ntabwo byashoboka.”

Messi: Mvuye muri FC Barcelona,nakwifuza kugenda mu nzira nziza hanyuma nkazagaruka njye kuyifasha.Barcelona ni nini kurusha umukinnnyi wese.”

Messi: Abakinnyi b’inshuti zanjye mu rwambariro?.Mvugana na buri wese ariko cyane abamaze igihe mu ikipe.”

Messi: Ndifuza ko twarangiza uyu mwaka mubi cyane neza nubwo twawigiyemo byinshi,ndizera ko uwa 2021 uzaba mwiza kuri buri wese.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa