skol
fortebet

Lionel Messi yaciye amarenga ku byerekeye gusezera ku mupira w’amaguru

Yanditswe: Wednesday 04, Dec 2019

Sponsored Ad

N’inkuru itashimisha benshi mu bakunzi kumva ko kabuhariwe Lionel Messi yasezeye ku mupira w’amaguru gusa uyu munya Argentina ufite ubuhanga budasanzwe mu mupira w’amaguru yavuze ko guhagarika gukina biri hafi.

Sponsored Ad

Nyuma yo kwegukana Ballon d’Or ya 6,Lionel Messi yabwiye abanyamakuru ko gusezera ku mupira biri hafi gusa ngo aracyumva afite imbaraga zo gukomeza kwitwara neza agafasha FC Barcelona gutwara ibikombe.

Messi wazamukiye muri FC Barcelona ndetse kugeza n’ubu akaba ariyo agikinira,yavuze ko yifuza gukomeza gukina umupira ariko ngo azi imyaka afite aho atekereza ko gusezera kwe kuri hafi.

Yagize ati “Nzi neza imyaka mfite.Ndikwishimira ibihe byiza ndimo ubu kuko nziko guhagarika gukina biri hafi.Imyaka irihuta.

Mfite imyaka 32 ndetse uyu mwaka w’imikino uzarangira ngize 33.Nkuko nabivuze byose bizaterwa n’uko imbaraga zanjye zizaba zingana.

Messi yavuze ko nyuma ya Ballon d’Or ya 6 arajwe ishinga no gukomeza gushaka uko yazatwara n’iy’umwaka utaha cyane ko kugeza ubu amaze gutsinda ibitego 9 muri La Liga atatangiye neza.

Lionel Messi uherutse kuzuza umukino wa 700 muri FC Barcelona,yemeje ko azayisorezamo umupira.

Ibitekerezo

  • Uyu muhungu arakize cyane.Ni billionaire kubera akaguru ke.Ariko tujye twibuka ko UBUKIRE butatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana" nkuko Matayo 6,umurongo wa 33 havuga,aho kwibera mu byisi gusa.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohana 6,umurongo wa 40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.Ikizere cyonyine cy’umuntu upfuye cyo kuzongera kubaho,nta kindi uretse umuzuko wo ku munsi w’imperuka ubikiwe abapfuye bumvira imana kandi batibera mu byisi gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa