skol
fortebet

Lionel Messi yaguze inzu nziza cyane muri Amerika aca amarenga y’aho ashobora kwerekeza [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 01, Jan 2021

Sponsored Ad

Kapiteni wa FC Barcelona akaba n’umunyabigwi wayo Lionel Messi yamaze kugura inzu ya miliyoni 7,25 z’amapawundi mu mujyi wa Miami muri Florida aho bivugwa ko ashobora kuva muri iyi kipe ya Barca akerekeza muri Inter Miami ya David Beckham.

Sponsored Ad

Amakuru aravuga ko Lionel Messi ashobora kongera imyaka 2 ku masezerano afitanye na FC Barcelona hanyuma muri 2023 akerekeza mu ikipe ya Inter Miami cyane ko yanamaze kugura inzu muri Amerika.

Messi w’imyaka 33,azarangiza amasezerano ye na FC Barcelona mu mpeshyi y’uyu mwaka aho buri wese yibaza ahazaza he cyane ko nawe yavuze ko atahazi.

Messi yashakaga kuva muri FC Barcelona mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino ariko ntibyamukundira kuko ubuyobozi bw’iyi kipe bwavuze ko umushaka agomba kwishyura miliyoni 700 z’amayero.

Messi yavuze ko atajyana mu nkiko ikipe yamuhaye ibyo afite byose yemera kuyigumamo kugeza amasezerano ye arangiye gusa biravugwa ko ashobora gukomeza kuyikinira n’umwaka utaha.

Amakuru yavugaga ko ashaka kongera gukorana na Pep Guardiola muri Manchester City naho abandi bakavuga ko ashaka kwerekeza muri PSG.

Amakuru avuga ko Messi yifuza ko abana be baziga mu mashuri makuru muri Amerika mbere y’uko berekeza muri kaminuza.

Iyi nzu Messi amaze umwaka n’igice ayiguze muri Amerika aho ngo iteganye n’inyanja kandi ngo ifite icyuma kizamura imodoka kikazigeza hejuru.

Mu kiganiro aherutse kugirana na La SEXTA,Messi yavuze ko yifuza kuzakina muri USA.Ati “Ndashaka kuzakina muri US,nkareba ubuzima bw’aho ndetse na shampiyona y’aho uko imeze ariko nkazagaruka muri FC Barcelona.”







Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa