skol
fortebet

Lionel Messi yahaye itangazo rikomeye ikipe ya FC Barcelona nyuma yo kunyagirwa na Bayern Munich

Yanditswe: Monday 17, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Kizigenza wa FC Barcelona,Lionel Messi,yamaze kubwira ubuyobozi bw’iyi kipe ko ashaka kwigendera akayivamo aho amakipe arimo Manchester City yateze amaboko ashaka kumwakira nk’umwami.

Sponsored Ad

Lionel Messi amaze igihe atishimiye uko ikipe yiyubaka ahanini bitewe n’abakinnyi benshi baza ntibitware neza kandi baguzwe akayabo ndetse no kuba yarasabye ko bagarura Neymar Jr ntibikorwe.

Messi yagize ijoro ribi kuwa Gatanu w’icyumweru gishize ubwo banyagirwaga ibitego 8-2 na Bayern Munich muri ¼ cy’irangiza cya UEFA Champions League.

Ikinyamakuru Esporte Interativo cyatangaje ko Messi yatangiye gushakira ahazaza ahandi ndetse yamaze kubwira ubuyobozi bw’iyi kipe ko ashaka kwigendera nyuma yo guha FC Barcelona ibyo yari afite byose.

Messi arifuza kuva muri FC Barcelona kubera ko nta gahunda ihamye yo kubaka ikipe ikomeye yahatanira ibikombe byose nkuko byari bimeze mu myaka mike ishize.

Mu myaka 3 ishize,FC Barcelona yasezerewe mu buryo bubabaje n’amakipe arimo AS Roma,Liverpool na Bayern Munich bituma Messi asaba impinduka zitigeze zikorwa.

Mu kwezi kwa Kamena,Messi yatangaje ko ikipe ya FC Barcelona iri ku rwego rwo hasi ndetse nta gikozwe izasezererwa na Napoli muri 1/16 cya Champions League gusa habaye gupfundikanya irakomeza,yerekeza mu irimbukiro muri ¼ cy’irangiza.

Amakuru avuga ko Messi amaze umwaka ahangana na perezida Josep Bartomeu wa FC Barcelona bapfa icyerekezo cy’ikipe.

Amakuru avuga ko Pep Guardiola yasabye ubuyobozi bwe kuzakora ibishoboka byose bagasinyisha Lionel Messi igihe azaba yemeye kuva muri FC Barcelona.

Iyi kipe izahangana na Inter Milan ku isinya ry’uyu kizigenza cyane ko uwahoze ari umuyobozi muri iyi kipe witwa Massimiliano Mirabelli yavuze ko gusinyisha Messi ari inzozi z’iyi kipe.

Messi umaze imyaka ye yose akinira ikipe ya FC Barcelona,afite amasezerano azarangira mu mpeshyi y’umwaka utaha gusa ikipe ishaka kumutwara yakwishyura miliyoni 635 z’amapawundi.

Andi makuru avuga ko ubuyobozi bwa FC Barcelona bwafashe umwanzuro wo kwirukana abakinnyi hafi ya bose uretse batanu barangajwe imbere na Lionel Messi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa