skol
fortebet

Lionel Messi yahaye ubutumwa Iker Casillas wasezeye ku mupira w’amaguru

Yanditswe: Wednesday 05, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Kizigenza mu mupira w’amaguru,Lionel Messi,yasingije cyane uwari umunyezamu wa Real Madrid,Iker Casillas,watangaje ku munsi w’ejo ko asezeye ku mupira w’amaguru nyuma yo kuwukoramo amateka atazibagirana.

Sponsored Ad

Casillas w’imyaka 39 wakiniraga FC Porto,yashimiwe na Lionel Messi bahanganye igihe kinini wanamwise umunyezamu udasanzwe bahanganye.

Mu butumwa yahaye ikinyamakuru AS,Lionel Messi yagize ati “Iker yasezeye uyu munsi ariko yakoze amateka akomeye mu mupira w’amaguru.Uretse kubaka amateka muri La Liga,yatwaye buri kimwe mu mikino mpuzamahanga.

Uri umunyezamu w’igitangaza kandi byari byiza cyane guhangana nawe mu kibuga.Nsubije amaso inyuma,ubukeba bwacu bwiza nibwo bwatumaga dukora ibidasanzwe igihe cyose twahuraga.”

Uyu munyezamu wakoze amateka akomeye mu mupira w’amaguru yageze mu ikipe ya Real Madrid ku myaka 09 ahita atangira gutegurirwa kuzavamo umunyezamu ukomeye.

Uyu munyezamu yamaze imyaka 25 mu ikipe ya Real Madrid ndetse yanayibereye kapiteni n’ikirango gikomeye kiyubahisha aho anyuze hose.

Mu itangazo ikipe ya Real Madrid yashyize hanze,yavuze ko umwe mu bakinnyi beza cyane yagize mu myaka 118,Iker Casillas yasezeye ku mupira w’amaguru ndetse ari umunyezamu bazahora bubaha ndetse bagaha agaciro cyane kubera icyubahiro ikipe yagize biturutse ku kazi gakomeye yakoze n’imyitwarire ye myiza mu kibuga no hanze yacyo.

Casillas yakinnye imikino 725 mu ikipe ya mbere ya Real Madrid yakinnyemo imyaka 16,atwara ibikombe 19 birimo:

x3 UEFA Champions League
x3 Club World Cups
x2 European Super Cups,2,
x5 La Liga 5,
x2 Copa del Rey
x4 Spanish Super Cups.

Muri FC Porto, yatwaye shampiyona ebyiri igikombe cy’igihugu kimwe na Supercup imwe. Muri Espagne yahamagawe inshuro 167 atwara igikombe cy’isi cya 2010 hamwe n’ ibikombe bibiri bihuza amakipe y’ibihugu ku mugabane w’i Burayi "Euro" mu mwaka wa 2008 na 2012.

Casillas yinjiye muri Porto mu 2015 ariko kuva mu kwa kane 2019 ntiyashoboye kongera gukina kubera indwara y’umutima yamufashe ari mu myitozo.

Amaze gukira yahawe akazi ko kuba mu batoza b’iyi kipe muri Nyakanga 2019.




Messi yashimiye Casillas ku kazi yakoze mu mupira w’amaguru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa