skol
fortebet

Lionel Messi yahishuye ibanga rikomeye rishobora gutuma FC Barcelona itazongera kubona Neymar Jr

Yanditswe: Saturday 19, Oct 2019

Sponsored Ad

Kizigenza w’ikipe ya FC Barcelona,Lionel Messi yavuze ko iyi kipe yagowe no kongera kugarura kizigenza Neymar Jr bitewe n’ukuntu yayivuyemo nabi ndetse no kuba hari bamwe mu bakinnyi batifuza ko agaruka.

Sponsored Ad

Lionel Messi ukunda Neymar Jr cyane ndetse wifuza kongera gukinana nawe,yabwiye radio yitwa Metro 95.1 ko bigoye ko Neymar Jr agaruka muri FC Barcelona bitewe n’ukuntu yayivuyemo ndetse ngo bamwe mu bakinnyi bakomeye bayo ntibifuza ko agaruka.

Yagize ati “Biragoye kumugarura.Impamvu ya mbere n’ukuntu byatugoye kwakira ko yagiye,iya kabiri n’uburyo yagiyemo.Hari abantu bo mu ikipe ndetse n’abakinnyi batifuza ko agaruka.N’umukino,Ney n’umwe mu bakinnyi beza cyane ku isi ariko n’izindi mpamvu ndazumva.”

Messi niwe wokeje igitutu ubuyobozi bwa FC Barcelona ngo bugarure Neymar Jr ukinira PSG ariko byarangiye batabigezeho mu mpeshyi ishize bitewe n’amananiza iyi kipe akinira yshyizeho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa