skol
fortebet

Lionel Messi yakoze igikorwa kigayitse bituma FC Barcelona itakaza igikombe cya Super Cup

Yanditswe: Monday 18, Jan 2021

Sponsored Ad

Ku nshuro ya mbere mu myaka y’amateka amaze mu ikipe ya FC Barcelona,Lionel Messi yahawe ikarita ya mbere y’umutuku mu mukino iyi kipe ye yaraye itsinzwemo na Athletic Bilbao muri Super Cup ibitego 3-2.

Sponsored Ad

Mu mukino wamaze iminota 120,FC Barcelona yatsinzwe na Athletic Bilbao ibitego 3-2 mu mukino wa nyuma wa Super Cup waraye ubereye mu mujyi wa Sevilla ariko ikiri kugarukwaho cyane n’ikarita itukura ya mbere Lionel Messi yahawe mu myaka myinshi amaze muri FC Barcelona.

Iyi karita Lionel Messi yayihawe mu gace ka kabiri k’iminota 30 y’inyongera ubwo yakubitaga Asier Villalibre wa Athletic Bilbao washakaga kumubangamira amubuza gutambuka biramurakaza afata uwo mwanzuro ugayitse.

Umusifuzi yitabaje VAR ahita afata icyemezo cyo gusohora hanze Lionel Messi bituma ahabwa ikarita ya mbere mu myaka myiza amaze muri Barca.

Ku rundi ruhande,ikipe ya Athletic Bilbao yari mu byishimo bikomeye byo kwegukana Super Cup kuko yatsinze Barcelona ibitego 3-2.

Rutahizamu Antoine Griezmann yatsindiye FC Barcelona ibitego 2 ariko Athletic Bilbao yageze ku mukino wa nyuma itsinze Real Madrid ibitego 2-1 yabyitwayemo neza ubwo yishyuraga igitego cya kabiri ku munota wa 90 gitsinzwe na Asier Villalibre mu gihe icya mbere cy’iyi kipe cyari cyatsinzwe na Oscar de Marcos.

Mu minota 30 y’inyongera,Inaki Williams yatsindiye Bilbao igitego cy’intsinzi ku ishoti rikomeye yateye mu izamu umunyezamu Ter Stegen ntiyarigarura nyuma y’umupira mwiza yahawe na Iker Munian.

Umutoza Koeman yatwaye Super Cup 3 akiri umukinnyi wa Barcelona ariko yatakaje icya mbere yari agiye gutwara nk’umutoza.

Ikipe ya Athletic Bilbao imaze gutwara super cup 3 zirimo iyo muri 1984,2014 n’iki yaraye itwaye.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa