skol
fortebet

Lionel Messi yasabye ikintu gitangaje FC Barcelona kugira ngo ayisinyire amasezerano mashya

Yanditswe: Wednesday 25, Dec 2019

Sponsored Ad

Kabuhariwe Lionel Messi ari kubiza icyuya ubuyobozi bwa FC Barcelona buri kumusaba kongera amasezerano aho yababwiye ko kugira ngo afate ikaramu asinye bagomba kubanza kugura abakinnyi 4 bakomeye barimo Kylian Mbappe.

Sponsored Ad

Messi wifuza gutwara igikombe cya UEFA Champions League,arashaka ko ikipe ye isinyisha abakinnyi bane bakomeye kugira ngo baze kumufasha guhangamura amakipe.

Amasezerano ya Messi agiye kurangira ariyo mpamvu se umuhagarariye ari mu biganiro na perezida wa Barcelona, Josep Maria Bartomeu gusa ngo uyu munya Argentina arashaka ko babanza kumwereka abakinnyi 4 baguze barimo Kylian Mbappe.

Messi arifuza ko iyi kipe abereye kapiteni ishaka umusimbura wa Sergio Busquets,ndetse no kongerera amasezerano myugariro Jordi Alba.

Impamvu Messi yifuza Mbappe cyane nuko abona ariwe ufite imbaraga nyinshi zamufasha mu gukaza ubusatirizi.

Messi ngo arifuza ko Barcelona yagura Mohammed Salah na Jodan Sancho bakina baca ku mpande.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa