Kigali
startimes

Lionel Messi yarwaniye mu kabyiniro yari yasohokanyemo n’inshuti ze [AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 29 July 2019 Yasuwe: 4949

Rutahizamu wa FC Barcelona, Lionel Messi, uri mu bakinnyi beza cyane isi yagize yaraye yandagajwe bikomeye n’agasembuye kamugezemo ahita atangira gushwana n’umugabo bari kumwe mu kabyiniro ko mu gace kitwa Ibiza.



Uyu mugabo wari wasohokanye n’inshuti ze zirimo Fabregas,Jordi Alba,Luis Suarez n’abagore babo ku mucanga wa Ibiza muri Espagne, basoje umunsi nabi kuko berekeje mu kabyiniro banyoye ku gasembuye biviramo Messi gushwana n’umugabo bagahuriyemo,abashinzwe umutekano baratabara.

Nkuko ifoto yashyizwe hanze yabigaragaje,Messi yagaragaye ari kurebana ay’ingwe n’uyu mugabo nawe wari wagiye kurya ubuzima,birangira abashinzwe umutekano bamusohoye we n’umugore we Antonella Roccuzzo.

Uwashyize hanze iyi foto yagize ati “ Umugabo wari Ibiza yashatse kurwana na Messi.Messi ntiyakomeretse yaherekejwe neza n’abashinzwe umutekano bamugeza hanze y’akabyiniro.

Messi n’umugore we Antonella Roccuzzo n’abana babo 3 bari mu minsi ya nyuma y’ikiruhuko aha Ibiza,mbere y’uko uyu kabuhariwe agaruka mu ikipe ya FC Barcelona.






Messi wari wasohokanye n’inshuti ze n’abagore babo Ibiza, yarangije umunsi arwanira mu kabyiniro

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble mazina

    Nubwo benshi bavuga ngo kunywa INZOGA ni icyaha,siko Bible ivuga.Icyaha ni ubusinda.Imana yemera ko ubishatse yanywa Vino cyangwa Inzoga nkeya.Byisomere muli Tito 2:3;Timotewo wa mbere 3:8 na 1 Timote 5:23.Ndetse Imana iha inzoga na Vino abantu ikunda.Nabyo bisome muli Gutegeka kwa kabiri/Deuteronomy 14:26 na Yesaya 25:6.Icyo Imana itubuza,ni ukurenza urugero,byaba inzoga cyangwa ibindi biryo.Nabyo byisomere muli Luka 21:34.Muli Abefeso 5:18,Imana itubuza gusinda.Muli 1 Yohana 4:1.Imana idusaba “gushishoza” aho gupfa kwemera ibyo abanyamadini batubwira byose.Ikibabaje nuko benshi cyane banywera inzoga iwabo,bihishe.This is Hypocrisy kandi imana yanga abantu bayiryarya kubera kwishakira imibereho.Nicyo yahoye Abafarisayo.

    July 2019

Inzindi nkuru

Reba urutonde rw’abakinnyi 25 beza ba FC Barcelona b’ibihe byose bayobowe na...

Abafana n’abaterankunga b’ikipe ya FC Barcelona batoye umukinnyi mwiza...
14 July 2020 Yasuwe: 1873 0

Russell Westbrook wabaye MVP muri 2017 bamusanzemo Covid-19

Russell Westbrook, icyamamare muri Basketball akaba umukinnyi wa Houston...
13 July 2020 Yasuwe: 314 0

APR FC igiye kurekura abakinnyi barimo Sugira Ernest

Ubuyobozi bwa APR FC bwahaye uburenganzira Sugira Ernest na Nkomezi Alex...
13 July 2020 Yasuwe: 3034 0

Murumuna wa Serge Aurier yarasiwe inyuma y’akabyiniro arapfa

Umuvandimwe w’umukinnyi wa Tottenham Serge Aurier yishwe arashwe mu mu mujyi...
13 July 2020 Yasuwe: 2180 0

Manchester City yatsinze UEFA yemererwa kugaruka muri UEFA Champions...

Ikipe ya Manchester City yatsinze urubanza rwo kujuririra ibihano yari...
13 July 2020 Yasuwe: 737 0

Rayon Sports yategetswe kwishyura imishahara myugariro Runanira...

Akanama Nkemurampaka k’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA)...
11 July 2020 Yasuwe: 2380 0