skol
fortebet

Lionel Messi yatangaje ukuntu El Clasico isigaye ibiha kubera kugenda kwa Cristiano Ronaldo

Yanditswe: Wednesday 15, Jan 2020

Sponsored Ad

Hashize umwaka n’igice Ronaldo avuye mu ikipe ya Real Madrid yerekeje mu ikipe ya Juventus,ibintu byagize ingaruka kuri benshi barimo na Lionel Messi wiyemerera ko akumbuye uyu rutahizamu.

Sponsored Ad

Lionel Messi yabwiye ikinyamakuru DAZN mu kiganiro La Liga show ko umukino wa El Clasico uhuza Real Madrid na FC Barcelona utakiryohera abafana kubera ko uyu mugabo bari bamaze imyaka 9 bahangana bikaryoha yigendeye.

Ati “N’uguhangana kwari kwiza kutazibagirana mu mateka kuko kwamaze igihe kinini gusa ntikwaguma ku rwego rumwe igihe cyose.Guhora ku rwego rwo hejuru abantu bahangana ni byiza,bizahora byibukwa iteka.

Guhangana kwacu mu kibuga byari bishimishije kuri buri mukinnyi ku giti cye kandi ndatekereza ko n’abafana baryohewe cyane yaba ku ruhande rwa Real na Barça ndetse n’abakunzi b’umupira muri rusange.”

Messi abajijwe kuri Real Madrid ya mbere na nyuma yo kuza kwa Cristiano Ronaldo yagize ati “Ubwo Ronaldo yari muri Real Madrid,imikino yose yabaga yihariye.Bari beza ariko babaye ibitangaza ubwo yageraga muri Espagne.Ibyo byarahise,ubu n’ukureba ibiri imbere.”

Lionel Messi uheruka gutwara Ballon d’Or ya 6 yagiye agaragaza kenshi ko ari umufana wa Ronaldo kuko anamaze kumutora inshuro 2 mu bakinnyi bahabwa ibihembo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa