skol
fortebet

Lionel Messi yahishuye uburyo umugore we n’abana be bashobora kuzatuma atagera ku nzozi ze

Yanditswe: Tuesday 29, Oct 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu wa FC Barcelona,Lionel Messi,yatangaje ko ashobora kutazakabya inzozi ze zo kuzasoreza umupira mu gihugu cya Argentina mu ikipe ya Newell’s Old Boys kubera ko ngo umugore we n’abana be bifuza kuguma mu mujyi wa Barcelona.

Sponsored Ad

Messi yavuze ko aha agaciro umuryango we kurusha inzozi ze ariyo mpamvu ngo ashobora kutazagera ku cyifuzo yakuranye cyo kuzasoreza umupira mu ikipe ya Newell’s Old Boys yamuzamuye.

Messi yabwiye ikinyamakuru TyC Sports cyo muri Argentina ko umugore we n’abana be bakunda umujyi wa Barcelona ndetse ngo bifuza kuwubamo igihe cyose ariyo mpamvu bitazamworohera gukinira mu mujyi yavukiyemo wa Rosario.

Yagize ati “Navuze ko ntifuza kuva muri FC Barcelona,nta gitekerezo mfite cyo kuhava.Mfite inzozi zo kuzakinira ikipe ya Newell’s Old Boys muri shampiyona ya Argentina ariko sinzi niba bizashoboka kuko mfite umuryango uza imbere y’ibyifuzo byanjye.

Nibyo nifuje kuzakira Newell’s Old Boys ariko mfite umuryango,mfite abana 3 kandi mba mu mujyi umfasha kubona buri kimwe,utuma ntuza no gutegurira abana banjye ejo hazaza heza.Nibyo dutekerezaho cyane kurusha gukina muri shampiyona ya Argentina.”

Messi yavuze ko umuhungu we mukuru,Thiago amaze kuba mukuru,afite inshuti nyinshi I Catalonia ku buryo bigorana ko bamara ukwezi bari ahandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa