skol
fortebet

Lionel Messi yatangaje umukinnyi wa Chelsea aha amahirwe yo kuzayobora isi mu mupira w’amaguru

Yanditswe: Tuesday 31, Mar 2020

Sponsored Ad

Umukinnyi wa mbere ku isi mu mupira w’amaguru,Lionel Messi yatangaje ko mu bakinnyi bato bari kuzamuka neza mu Bwongereza abona umusore ukiri muto wa Chelsea witwa Mason Mount ashobora kuzayobora isi mu mupira w’amaguru.

Sponsored Ad

Mount wari mu bakinnyi beza Chelsea ifite mbere y’uko Coronavirus ihagarika imikino ku isi,yakoze ku mutima Lionel Messi ndetse uyu munya Argentina yavuze ko akunda kureba imikino ya Chelsea kugira ngo amurebe.

Nkuko ikinyamakuru Football London kibitangaza,Messi yatoranyije ikipe y’abakiri bato b’abahanga yarimo Mason Mount yagezeho akavuga ko afite ubuhanga budasanzwe bushobora kuzamufasha kuba umukinnyi wa mbere ku isi.

Messi yagize ati “Mu gihe maze mureba akina afite ubushobozi bwo kuzaba umukinnyi wa mbere ku isi.”

Mount w’imyaka 21 yitwaye neza muri uyu mwaka w’imikino ndetse yahabwaga amahirwe menshi yo kuzaba mu bakinnyi 23 umutoza w’Ubwongereza Gareth Southgate yari kuzakoresha mu mikino ya Euro 2020.


Messi yavuze ko Mount afite ubushobozi bwo kuzayobora isi muri ruhago

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa