skol
fortebet

Lionel Messi yatangaje umwihariko Virgil Van Dijk afite utuma agora ba rutahizamu

Yanditswe: Thursday 17, Oct 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu wa mbere ku isi kuri ubu,Lionel Messi,yatangaje ko myugariro Virgil Van Dijk wa Liverpool agoye gukina nawe kubera ukuntu afite imbaraga,umuvuduko mwinshi n’ubuhanga bwo gutanga ba rutahizamu imipira [timing].

Sponsored Ad

Lionel Messi uhataniye igihembo cya Ballon d’Or na Virgil Van Dijk n’abandi batandukanye barimo na Cristiano Ronaldo,yabwiye Marca ko uyu myugariro wa Liverpool ari umuhanga cyane ndetse bigoye guhangana nawe mu kibuga.

Yagize ati “Ni myugariro ufite ubuhanga mu gutanga abantu umupira [timing] no guhangana na ba rutahizamu.Arihuta cyane,ni munini ndetse akinisha ubwenge bwinshi abifashijwemo n’igihagararo cye.Yitwara neza yaba mu bwugarizi no busatirizi kuko amaze gutsinda ibitego byinshi.”

Lionel Messi yagowe n’uyu myugariro mu mukino wo kwishyura wa ½ cya UEFA Champions League iheruka ubwo Liverpool yasezereraga FC Barcelona iyitsinze ibitego 4-0 nyamara mu mukino ubanza Messi na bagenzi be bari batsinze ibitego 3-0.



Messi yavuze ko Van Dijk ari umwe mu ba myugariro bakomeye ku isi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa