skol
fortebet

Lionel messi yatumye abakinnyi ba Real Madrid bibasirwa cyane mu binyamakuru

Yanditswe: Monday 07, Jan 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu Lionel messi yatumye abakinnyi ba Real Madrid bibasirirwa cyane mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga kubera ko uruhare amaze kugira mu bitego bya FC Barcelona muri La Liga uyu mwaka ruruta kure urw’abakinnyi ba Real Madrid bose ubateranyije.

Sponsored Ad

Messi amaze gutsinda ibitego 16 muri La Liga ndetse yatanze imipira ivamo ibitego 10 mu gihe abakinnyi ba Real Madrid bose bamaze kugira uruhare mu bitego 24 gua muri uyu mwaka muri uyu mwaka wa shampiyona.

Abakunzi ba ruhago biriwe bibasira Real Madrid n’umuherwe wayo Florentino Perez warekuye Cristiano Ronaldo kandi we wenyine yarahanganaga na Messi ariko kuri ubu uyu munya Argentina ararusha ikipe yose ya Real Madrid umusaruro.

Messi yagize uruhere mu bitego 24 bya FC Barcelona ndetse mu mpera z’icyumweru gishize yafashije iyi kipe gutsinda Getafe ibitego 2-1 mu gihe Real Madrid yaraye itsindiwe mu rugo na Real Sociedad ibitego 2-0.

Ibitego bikomeje Kurumba mu ikipe ya Real Madrid ndetse abafana bayo benshi ntibitabiriye umukino wa nimugoroba,byatumye umutoza Solari ajya ku gitutu gikomeye.

Messi na Suarez bararusha ibitego byinshi abakinnyi bose ba Real Madrid muri La Liga, kuko kugeza ubu bafite ibitego 28 bombi mu gihe Real Madrid ifite 26 yose.


Messi ararusha ikipe yose ya Real Madrid kugira uruhare mu bitego byinshi muri La Liga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa