skol
fortebet

Lionel Messi yavuze ku gahinda gakomeye yatewe no kuba FC Barcelona yaranze kumureka ngo yigendere

Yanditswe: Monday 21, Dec 2020

Sponsored Ad

Umukinnyi Lionel Messi w’ikipe ya FC Barcelonabyatangaje ko yagize impeshyi mbi cyane ubushize ubwo ikipe ya FC Barcelona yangaga kumurekura ngo yigendere kandi yari yarabimwereye mbere nyuma uwari Perezida wayo Jose Maria Bartomeu akisubiraho.

Sponsored Ad

Messi ukomeje kuzamura ibitego muri La Liga ndetse mu mpera z’icyumweru gishize akaba yaranganyije agahigo na Pele ko gutsinda ibitego byinshi mu ikipe imwe.yatangaje ko “impeshyi ishize yamubereye mbi cyane.”

Aganira n’ikinyamakuru La Sexta,Messi yagize ati “Ukuri n’uko ubu meze neza.N’ukuri nagize ibihe bibi cyane mu mpeshyi ishize.Byose byatangiye kare.Mbere y’aho,kubera uko umwaka w’imikino warangiye,Fax nohereje n’ibindi….Nabitangiranye gake umwaka mushya w’imikino.

Ubu meze neza kandi niteguye kurwanira buri kimwe mu biri imbere.Ndishimye.Ndabizi ikipe iri kunyura mu bihe bikomeye,yaba mu mikino no mu biyikikije.Niteguye guhatana.”

Ku wa Kabiri, tariki ya 25 Kanama uyu mwaka, nibwo Messi yandikiye FC Barcelona Fax ayimenyesha ko ashaka kuyivamo akajya ahandi.

Uyu mukinnyi w’imyaka 33 wayitsindiye ibitego byinshi mu mateka,yavugishije benshi ku isi,ibinyamakuru birandika karahava ndetse amakipe menshi atangira kuvuga ko amwifuza.

Icyakora,Kuwa 04 Nzeri uyu mwaka,yahisemo kuguma muri FC Barcelone nyuma y’uko abwiwe ko uburyo bumwe bwatuma ayivamo ari uko hishyurwa miliyoni 700 z’amayero ziri mu ngingo y’amasezerano.

Ati “Perezida w’ikipe yambwiye ko uburyo bumwe bwo kuyisohokamo ari uko hishyurwa miliyoni 700€ ziri mu ngingo y’amasezerano. Ibyo ntabwo byashoboka.

Ubundi buryo bwari buhari kwari ukujya mu rukiko. Ntabwo najya mu rukiko mpanganye na FC Barcelone kuko ni ikipe nkunda yampaye buri kimwe kuva mpageze.Ni ikipe y’ubuzima bwanjye, ubuzima bwanjye nabwubakiye hano.”

Lionel Messi yavuze ko yiyemeje kuguma muri FC Barcelona kugira ngo yirinde kujyana iyi kipe akunda mu nkiko.

Yagize ati "Ubwo nabwiraga umugore wanjye n’abana banjye ko nshaka kugenda byabaye ikibazo cyane.Umuryango wanjye wose wararize,abana banjye ntibifuza kuva I Barcelona no guhindura amashuri.

Ariko ndeba cyane mu kibuga kandi ndashaka guhangana ku rwego rwo hejuru,ngatwara ibikombe,nkanahatana muri Champions League.Ushobora kuyitwara cyangwa se ntuyitware kubera ko ikomeye ariko ugahatana.

Ukayihatanira ariko ntutsindwe nabi nk’I Roma,Liverpool na Lisbon.Ibyo byose byatumye mfata umwanzuro nifuzaga gushyira mu bikorwa."

Messi yashinje perezida wa FC Barcelona,Josep Maria Bartomeu, kumubeshya ko yemerewe kugendera ubuntu igihe ashakiye yabimugezaho agashaka impamvu zidahwitse.

Ati "Nabwiye ikipe na Perezida ko nshaka kugenda.Nabimubwiye umwaka wose.Natekerezaga ko ikipe ikeneye abakinnyi bakiri bato ndetse ntekereza ko igihe cyanjye muri Barca cyarangiye.Numvaga mbabaye kuko nifuzaga kuzarangiriza umupira hano.

Wari umwaka ugoye.Naragowe cyane yaba mu myitozo,mu mikino no mu rwambariro.Buri kintu cyose cyarankomereye bigera ubwo mfata umwanzuro wo gushakisha ibyishimo ahandi.

Ntabwo iki cyemezo cyaje nyuma yo gutsindwa na Bayern.Oya.Nari maze igihe kinini mbitekereza.

Nabwiye Perezida,agahora ambwira ko nyuma y’umwaka w’imikino nemerewe gufata umwanzuro w’uko nzagenda cyangwa nzaguma mu ikipe gusa ntiyarinze ijambo rye.

Bavuze ko ntabivuze mbere ya tariki 10 Kamena birengagiza ko kuwa 10 Kamena twarimo guhatana muri La Liga,duhanganye n’iyi Coronavirus mbi yangije umwaka w’imikino.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa