skol
fortebet

Lionel Messi yavuze kuri gahunda yo gusangira na Cristiano Ronaldo bahora bahanganye

Yanditswe: Thursday 12, Sep 2019

Sponsored Ad

Kapiteni wa FC Barcelona,Lionel Messi uri mu mvune,yamaze amatsiko abakomeje kwibaza niba azemera gusangira na Cristiano Ronaldo uherutse kumusingiza nubwo bahora bahanganye aho yavuze ko byamushimisha bahuye bagasangira.

Sponsored Ad

Messi wagize uruhare runini mu gutuma Cristiano Ronaldo aba igihangange kubera guhangana nawe bigatuma bose bakora cyane,yavuze ko ntako byaba bisa aramutse ahuye n’uyu mugabo bamaze imyaka isaga 10 bahangana,bagasangirira ku meza amwe dore ko ngo bahuzwa n’ibihembo bya FIFA na UEFA gusa.

Yagize ati “Nabivuze kenshi ko nta kibazo na kimwe nagiranye nawe.Ntitwaba inshuti kubera ko tutigeze dusangira urwambariro gusa duhora duhurira mu birori byo guhemba kandi nta kibazo twagiranye.Twaganiriye igihe kirekire ubwo twahuriye mu birori biheruka.

Ntabwo mbizi niba hari ugusangira kwateguwe kubera ko bigoye ko twahura mu buryo bworoshye,cyane ko buri wese afite ubuzima bwe bwite ndetse n’ibyo aha gaciro.Ariko bibaye nakwitabira ubutumire.”

Mu minsi ishize Ronaldo aherutse kubwira TV1 ko atahakana ko Messi yatumye aba igihangange ndetse ngo nawe yamufashije kwitwara neza kuko buri wese akora cyane kugira ngo atware undi igihembo.

Ronaldo aherutse gutangariza mu birori bya UEFA ko yishimira guhangana kwe na Messi ndetse ngo nubwo batarahura ngo basangirire hamwe ariko ngo mu minsi iri imbere yizeye ko bizaba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa