skol
fortebet

Lionel Messi yemeje ko atakivuye mu ikipe ya FC Barcelona

Yanditswe: Friday 04, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi w’ibihe byose akaba na kapiteni wa FC Barcelona,Lionel Messi yamaze kwemeza ko atakivuye muri iyi kipe ndetse azayikinira mu mwaka w’imikino utaha yivuguruza ku cyemezo yari amaze iminsi 10 afashe cyo kwigendera.

Sponsored Ad

Mu kiganiro kirambuye yahaye ikinyamakuru Goal.com,Lionel Messi yavuze ko yiyemeje kuguma muri FC Barcelona kugira ngo yirinde kujyana iyi kipe akunda mu nkiko.

Yagize ati "Ubwo nabwiraga umugore wanjye n’abana banjye ko nshaka kugenda byabaye ikibazo cyane.Umuryango wanjye wose wararize,abana banjye ntibifuza kuva I Barcelona no guhindura amashuri.

Ariko ndeba cyane mu kibuga kandi ndashaka guhangana ku rwego rwo hejuru,ngatwara ibikombe,nkanahatana muri Champions League.Ushobora kuyitwara cyangwa se ntuyitware kubera ko ikomeye ariko ugahatana.

Ukayihatanira ariko ntutsindwe nabi nk’I Roma,Liverpool na Lisbon.Ibyo byose byatumye mfata umwanzuro nifuzaga gushyira mu bikorwa."

Messi yashinje perezida wa FC Barcelona,Josep Maria Bartomeu, kumubeshya ko yemerewe kugendera ubuntu igihe ashakiye yabimugezaho agashaka impamvu zidahwitse.

Ati "Nabwiye ikipe na Perezida ko nshaka kugenda.Nabimubwiye umwaka wose.Natekerezaga ko ikipe ikeneye abakinnyi bakiri bato ndetse ntekereza ko igihe cyanjye muri Barca cyarangiye.Numvaga mbabaye kuko nifuzaga kuzarangiriza umupira hano.

Wari umwaka ugoye.Naragowe cyane yaba mu myitozo,mu mikino no mu rwambariro.Buri kintu cyose cyarankomereye bigera ubwo mfata umwanzuro wo gushakisha ibyishimo ahandi.

Ntabwo iki cyemezo cyaje nyuma yo gutsindwa na Bayern.Oya.Nari maze igihe kinini mbitekereza.

Nabwiye Perezida,agahora ambwira ko nyuma y’umwaka w’imikino nemerewe gufata umwanzuro w’uko nzagenda cyangwa nzaguma mu ikipe gusa ntiyarinze ijambo rye.

Bavuze ko ntabivuze mbere ya tariki 10 Kamena birengagiza ko kuwa 10 Kamena twarimo guhatana muri La Liga,duhanganye n’iyi Coronavirus mbi yangije umwaka w’imikino.

Iyi niyo mpamvu igiye gutuma nguma mu ikipe.Ngiye kuguma mu ikipe kubera ko perezida yambwiye ko impamvu imwe yatuma ngenda ari uko hakwishyurwa miliyoni 700 z’amayero ziri mu masezerano,kandi ibyo ntibyashoboka."

Messi yavuze ko impamvu imwe yatuma asohoka muri FC Barcelona ari ukwitabaza inkiko kandi ibyo ngo ntiyabikora ariyo mpamvu yemeye kuyigumamo andi mezi 10.

Ati " Hari indi nzira imwe,kwitabaza inkiko.Ntabwo najya mu nkiko guhangana na Barcelona kuko n’ikipe nkunda,yampaye byose kuva umunsi wa mbere nyigeramo.N’ikipe y’ubuzima bwanjye yampaye ubuzima.

Barca yampaye buri kintu kandi nanjye nayihaye buri kintu.Ndabizi ko ntayijyana mu nkiko."

Messi yavuze ko umuhungu we witwa Thiago yarize cyane akamubwira ati "Reka ntitugende."

Messi yavuze ko nubwo umugore we Antonella yari yemeye ko bimuka ariko nawe yari afite agahinda ko kuva muri uyu mujyi amazemo igihe kinini.

Messi yasoje iki kiganiro agira ati "Nkunda Barcelona,sinabona ahandi hantu heza nk’aha ngaha.Ndacyafite uburenganzira bwo guhitamo.Ngiye gushaka intego nshyashya ndetse no guhangana gushya.Ejo nshobora kugaruka kuko muri FC Barcelona mpafite byose."

Messi amaze imyaka 20 muri FC Barcelona aho yayifashije kwegukana LA LIGA 10 na Champions League 4 gusa uyu mwaka wamubereye mubi cyane kuko atigeze agaragara cyane kubera gusubira hasi kw’ikipe.

Messi yatangaje ko ashaka kuva muri FC Barcelona nyuma y’iminsi mike inyagiwe na Bayern Munich ibitego 8-2 mu mukino wa ¼ cya UEFA Champions League.

Uretse kunyagirwa bene aka kageni na Bayern, iyi kipe yarangije umwaka nta gikombe itwaye,ibintu yaherukaga mu mwaka wa 2007-08.

Igikurikiyeho nuko Messi wanze kwitabira imyitozo no gusuzumwa mu cyumweru gishize,agiye kugaruka mu myitozo ndetse agakorana n’umutoza mushya Ronald Koeman.Messi asigaje umwaka umwe muri iyi kipe.


Messi ntabwo akigiye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa