skol
fortebet

Lionel Messi yiyemeje gutanga akayabo k’amamiliyoni kugira ngo afunguze Ronaldinho

Yanditswe: Thursday 12, Mar 2020

Sponsored Ad

Rutahizamu wa FC Barcelona,Lionel Messi yanze gutererana inshuti ye Ronaldinho uri mu byago aho yiyemeje kwishyura miliyoni zirenga 13 z’amadolari,arimo agomba kwishyurwa igihugu cya Paraguay kugira ngo kimufungure n’amadeni abereyemo abantu.

Sponsored Ad

Ronaldinho yagize uruhare runini cyane mu gufasha Messi wari muto kuzamukira muri FC Barcelona yari ayoboye nka kizigenza ariyo mpamvu uyu munya Argentina nawe yifuza kumwitura iyi neza akamufunguza.

Lionel Messi yanze kwirengagiza umubano mwiza yagiranye na Ronaldinho ariyo mpamvu ashaka kwishyura igifungo cya Ronaldinho n’uyu murumuna we Roberto bakarekurwa.

Ibinyamakuru byo muri Espagne byatangaje ko Messi yahaye akazi abanyamategeko bakomeye azishyura miliyoni 4 z’amayero kugira ngo bitendeke kuri iki kirego cya Ronaldinho bamufunguze uko byagenda kose.

Nkuko twagiye tubibagezaho,Ronaldinho ari mu bukene bukabije aho kuri ubu afite umwenda uremereye wa Miliyoni 9 z’amayero yiganjemo n’amande yagiye acibwa na Leta ashinjwa kwangiza ibidukikije.

Uyu mwenda wose n’abanyamategeko bo kumufunguza,Messi yiyemeje kubyishyurira Ronaldinho kugira ngo asohoke muri gereza yongere yidegembye.

Ronaldinho na murumuna we, Roberto Assis, bafatiwe muri Paraguay ku wa Gatanu w’icyumweru gishize bafite pasiporo z’impimbano z’icyo gihugu,bahita bajyanwa muri gereza.

Aba bombi bagejejwe imbere y’urukiko bavuga ko batari bazi ko izi pasiporo bari bafite ari impimbano gusa iki cyaha kiramutse kibahamye bafungwa amezi 6 muri gereza.

Kuwa 07 Werurwe 2020 nibwo Ronaldinho n’umuvandimwe we Roberto de Asis bajyanwe mu rukiko rw’ikirenga bambaye amapingu.

Ronaldinho n’umuvandimwe we Roberto de Asis bafatiwe muri Paraguay ubwo bari bitabiriye ubutumire bw’umwe mu bagabo bafite inzu y’urusimbi,aho bagombaga kwitabira ibikorwa by’umupira w’amaguru w’abana no kumurika igitabo.

Ronaldinho w’imyaka 39 yaretse umupira muri 2015,yatowe nk’umukinnyi w’umwaka ku Isi mu 2004 na 2005, yatwaranye na Brazil igikombe cy’Isi mu 2002 ndetse na UEFA Champions League na FC Barcelona mu 2006.

Ibitekerezo

  • Inshuti nyakuri uyibona mu byago.Azamutangira hafi 13 billions (milliards).Uru nirwo rukundo Imana idusaba.Gusa ntabwo biba bihagije kugirira neza abantu.Iyo wize bibiliya,nibwo umenya neza ibyo Imana idusaba.Urugero,Imana itubuza kwibera mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo tugomba no gushaka Imana cyane.Nkuko bibiliya ivuga,abibera mu byisi gusa,ntabwo bazaba muli paradizo.Nicyo cyaha abantu nyamwinshi bazazira nkuko byagenze ku gihe cya Nowa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa