skol
fortebet

Liverpool ifite ubwoba bwinshi bwo gutakaza umwe muri ba rutahizamu bayo umerewe nabi na Real Madrid

Yanditswe: Sunday 21, Jun 2020

Sponsored Ad

Ikipe ya Liverpool ifite ubwoba bw’uko ishobora gutakaza rutahizamu wayo Sadio Mane igenderaho ushobora kwerekeza muri Real Madrid mu mpera z’iyi shampiyona yasubukuwe nyuma ya Guma mu rugo.

Sponsored Ad

Mane amaze amezi 9 ahawe amasezerano mashya ngo ayasinye ariko uyu rutahizamu mwiza w’umunya Senegal yarayirengagije ndetse biravugwa ko ashobora kugurwa miliyoni 150 z’amapawundi na Real Madrid.

Mu minsi ishize nibwo ibinyamakuru byo ku mugabane w’I Burayi byagaragaje ko Zidane akunda Mane ndetse ngo yahisemo kureka Neymar Jr kugira ngo amugure.

Mane w’imyaka 28 ateye ubwoba Klopp ndetse ngo uyu mutoza yavuze ko ngo nubwo amasezerano y’uyu mukinnyi muri Liverpool azageza muri 2023 ariko ngo yifuza kumenya niba afite umutima wo kuyongera.

The Sun ivuga ko iyi kipe yo mu Bwongereza ishaka kwicarana na Virgil Van Dijk ikamwongerera amasezerano azamugeza muri 2025 ndetse ikamuha umushahara w’ibihumbi 250 by’amapawundi ku cyumweru.

Ibi ngo bishobora kuzatuma na Sadio Mane yigomeka agasaba amafaranga menshi Liverpool cyangwa se akihitiramo kujya I Madrid.

Amakuru avuga ko Mane ari guhabwa ibihumbi 220 by’amapawundi ngo yongere amasezerano gusa nanone biravugwa ko uretse na Real Madrid na PSG yifuza uyu munya Senegal.

Paris Saint-Germain ngo irifuza ko Mane yakongerwaho amafaranga kugira ngo irekure kizigenza wayo Mbappe ukundwa na Klopp cyane abe yakwerekeza mu Bwongereza.

Liverpool ngo yabwiwe ko niba ishaka Kylian Mbappe igomba gutanga miliyoni 200 z’amapawundi yarangiza ikongeraho Sadio Mane.

Klopp aracyakeneye Mane ariyo mpamvu ngo yifuza ko yongera amasezerano vuba ndetse binamufashe kureba niba yakongeramo abandi bakinnyi bakomeye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa