skol
fortebet

Liverpool ishobora gufatirwa ibihano bikarishye kubera amakosa iherutse gukora muri Carabao Cup

Yanditswe: Saturday 28, Sep 2019

Sponsored Ad

Amakuru aravuga ko ikipe ya Liverpool ishobora gukurwa mu irushanwa rya Carabao Cup nyuma yo gukinisha umukinnyi udafite ibyangombwa mu mukino iherutse gutsinda MK Dons ibitego 2-0.

Sponsored Ad

Ikinyamakuru The Athletic cyavuze ko ikipe ya Liverpool ishobora gukurwa mu irushanwa rya Carabao Cup kubera ko iri gukurikiranwa n’abategura iri rushanwa kubera ukuntu yakoresheje umukinnyi utari ufite ibyangombwa.

Amakuru aravuga ko Liverpool yakinishije umukinnyi utujuje ibyo amabwiriza y’iri rushanwa rya EFL riteganya gusa ntihigeze hatangazwa ayo ariyo.

Umuvugizi wa Liverpool yagize ati “Ikipe iri kureba ikibazo cyatewe n’ubuyobozi cy’umwe mu bakinnyi bayo.Turi gukorana n’ubuyobozi butandukanye kugira ngo tubonere igisubizo iki kibazo gusa nta byinshi turi bubivugeho kugeza ikibazo gikemutse.”

Umukinnyi ushobora guteza Liverpool ikibazo ntabwo aramenyekana ariyo mpamvu umuvugizi w’ikipe yavuze ko bagisuzuma neza iki kibazo.

Abakinnyi Liverpool yakoresheje ku mukino wa MK Dons batamenyerewe ni Caoimhin Kelleher, Ki-Jana Hoever, Harvey Elliott, Rhian Brewster na Curtis Jones babanje mu kibuga mu gihe abasimbuye ari Herbie Kane, Pedro Chirivella na Sepp van den Berg.Aba bakinnyi bashobora kuba aribo barimo ushobora kuyikoraho.

Liverpool yatomboye guhura na Arsenal mu cyiciro gikurikira kizakinwa kuwa 28 Ukwakira uyu mwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa