skol
fortebet

Liverpool yasinyishije umukinnyi wo hagati uri mu beza cyane ku isi

Yanditswe: Friday 18, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Liverpool yemeje ko yamaze gusinyisha umunya Espagne witwa Thiago Alcantara wakinaga hagati mu ikipe ya Bayern Munich mu Budage.

Sponsored Ad

Thiago Alcantara waherukaga guhesha Bayern Munich ibikombe byose bikinirwa mu Budage ukongeraho na UEFA Champions League y’uyu mwaka,yerekeje muri Liverpool aguzwe akayabo ka miliyoni 25 z’amapawundi.

Kuwa kane nibwo byamenyekanye ko Liverpool yamaze kumvikana n’uyu mukinnyi ariko uyu munsi nibwo byatangajwe ku mugaragaro ko abaye umukinnyi w’iyi kipe bidasubirwaho.

Thiago Alcantara yabwiye urubuga rwa Liverpool ati “Ndatekereza ko ari ibyiyumviro byiza.Nari maze igihe kinini ntegereje uyu mwanya.Ndishimye cyane kuba ndi hano.Iyo imyaka iri kwicuma urwana no gutsinda cyane uko bishoboka kandi iyo uri gutsinda uba ushaka gutsinda biruseho.Ndatekereza ko iyi kipe isobanura uko meze.Ndashaka kugera ku ntego nihaye yo gutwara ibikombe byinshi uko bishoboka kose.”

Uyu mukinnyi yasinye nyuma yo gukora ikizamini cy’ubuzima no kumvikana na Liverpool uko izajya imuhemba.

Thiago yasinye amasezerano y’imyaka 4 ndetse yahawe nimero 6 muri iyi kipe ya Klopp ifite abakinnyi benshi hagati.

Uyu mukinnyi w’imyaka 29 azishyurwa izindi miliyoni 20 niyitwara neza muri iki gihe agiye gukinira Liverpool.

Thiago asize Bayern Munich mu marira kuko yarangaye ntimwongerere amasezerano bikarangira ageze mu mwaka wa nyuma wayo.

Abayobozi ba Bayern baramwinginze ngo abasinyire arabyanga avuga ko ashaka kureba nuko ahandi byifashe.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa