skol
fortebet

Liverpool yatakaje agahigo gakomeye yari ifite ikomeza kujya mu bihe bibi

Yanditswe: Friday 22, Jan 2021

Sponsored Ad

Ikipe ya Liverpool imaze iminota 438 itinjiza igitego mu izamu ry’ikipe bahanganye,yaraye itsindiwe ku kibuga cyayo na Bunley igitego 1-0,bituma itakaza agahigo keza cyane ko kudatsindirwa ku kibuga cyayo yari ifite cyane ko hari hashize imikino 68 idatsindirwa ku kibuga Anfield Road.

Sponsored Ad

Bunley yaraye ihagaritse agahigo ka Liverpool, yari imaze imikino 68 yikurikiranya idatsindirwa mu rugo muri shampiyona aho yayitsinze igitego 1-0 cyatsinzwe na Ashley Barnes kuri penaliti.

Liverpool yaherukaga gutsindirwa mu rugo na Crystal Palace kuwa 23 Mata 2017 ibitego 2-1 ariko kuva uwo munsi yahise isezera gutsindirwa ku kibuga cyayo kugeza ku munsi w’ejo ubwo yatsindwaga n’iyi kipe iri guhangana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri.

Umutoza wa Liverpool,Jurgen Klopp yatangaje ko amakosa yo gutsindwa ku ikipe ye ari ku mutwe we kuko mbere y’umukino yatekerezaga ko atawutsindwa.

Ati “Dutakaje umukino natekerezaga ko bidashoboka ko twawutsindwa.Ni ikosa ryanjye kuko akazi kanjye ari ako kumenya ko buri mukinnyi ameze neza,afite icyizere gihagije, ndetse ko banafata ibyemezo byiza.

Twagumanye umupira cyane,twakoze amahirwe menshi.Byari byiza ariko ku munota wa nyuma ibyemezo twafashe ntabwo byabaye byiza.Twashakaga umupira mu mwanya mwiza ariko twateraga hanze.

Ibi ni nabyo navuze mu cyumweru gishize.Ikibazo gihari nuko hari ibitari gukunda,dukeneye kugereageza cyane,tugafata umwanzuro ukwiriye.Iri joro ntabwo byakunze,tugomba kubyemera.Nta kindi cyo kuvuga niyo mpamvu twatsinzwe.”

Liverpool yahushije ibitego byinshi mu mukino birimo n’igitego cyahushijwe na Divock Origi wakubise igiti cy’izamu.

Nyuma y’iminota 19 ya shampiyona,Liverpool igifite igikombe cya shampiyona iri ku mwanya wa 4 n’amanota 34 aho irushwa amanota 6 na Manchester United ndetse ararushwa amanota 4 na Manchester City.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa