skol
fortebet

Liverpool yatangiye kwanikira abakeba barimo Manchester City yahaye isomo rya ruhago

Yanditswe: Sunday 10, Nov 2019

Sponsored Ad

Ibitego bya Fabinho,Mohamed Salah na Sadio Mane byafashije ikipe ya Liverpool kwereka isi yose ko uyu mwaka w’imikino ifite gahunda ihamye yo kwegukana igikombe cya shampiyona y’Ubwongereza iheruka mu mwaka wa 1990.

Sponsored Ad

Imbere y’abakunzi bayo ku kibuga Anfield,Liverpool yashimangiye ubudahangarwa muri shampiyona y’uyu mwaka ubwo yatsindaga Manchester City ibitego 3-1 mu mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona.

Manchester City yari yaje ku kibuga cya Liverpool idafite bamwe mu bakinnyi bayo barimo Aymeric Laporte,umunyezamu wayo wa mbere Ederson, David Silva na Benjamin Mendy.

Manchester City yari yoroshye cyane mu bwugarizi,yazamukanye umupira ku munota wa 06, Bernardo Silva agerageza kuwugarura mu rubuga rw’amahina ugarurwa n’ukuboko kwa Trent Alexander Arnold ariko umusifuzi Micheal Oliver avuga ko nta penaliti yabaye.

Liverpool yahise izamukana uyu mupira,Sadio Mane awutera mu rubuga rw’amahina rwa Manchester City,ba myugariro bayo birwanaho bawusohora usanga Fabinho aho yari ahagaze atera ishoti rikomeye ryabyaye igitego cya mbere cya Liverpool.

Ku munota wa 13 Liverpool yahise ibona igitego cya 3 cyatsinzwe na Mohamed Salah n’umutwe ku mupira mwiza yahawe na Andrew Robertson.

Liverpool yatsinze igitego cya 3 ku munota wa 51 gitsinzwe na Sadio Mane n’umutwe ku mupira mwiza yahawe na Jordan Henderson.

Umunyezamu Claudio Bravo yakoze ikosa ryo kureka uyu mupira wa Henderson umurengaho yanga kuwukubita ibipfunsi wisangira Sadio Mane.

Uyu munyezamu Bravo yitwaye nabi ntibyafasha ikipe ya Manchester City ifite ibikombe 2 bya shampiyona biheruka,nubwo yabonye igitego cy’impozamarira ku munota wa 78 w’umukino gitsinzwe na Bernardo Silva.

Ku munota wa 82 umusifuzi Micheal Oliver yateje umwuka mubi ubwo yangaga guha Manchester penaliti ku mupira Trent Alexander Arnold yagaruriye mu rubuga rw’amahina ku nshuro ya kabiri muri uyu mukino.

Pep Guardiola yarakajwe n’iki cyemezo agaragaza uburakari bwinshi ubwo yegeraga umusifuzi Mike Dean bishobora kuzamuviramo guhanwa.

Gutsinda uyu mukino byafashije Liverpool kuyobora Shampiyona n’amanota 34 aho irusha Leicester City ya kabiri amanota 26 inganya na Chelsea FC ya 3 mu gihe Manchester City iri ku mwanya wa 4 n’amanota 25.








Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa