skol
fortebet

Liverpool yiyemeje guhangana na VAR ishinja kuyirenganya cyane imbere ya Everton

Yanditswe: Sunday 18, Oct 2020

Sponsored Ad

Ikipe ya Liverpool irashinja abakoreshaga VAR ku mukino wo kuri uyu wa Gatandatu banganyijemo na Everton ibitego 2-2 kubogama kudasanzwe ndetse ngo yandikiye Premier League isaba ibisobanuro.

Sponsored Ad

Liverpool ivuga ko hari ibyemezo 2 bidahwitse VAR yafashe birimo kuyima igitego ndetse no kudaha ikarita itukura umunyezamu Jordan Pickford wakiniye nabi bigaragara myugariro Virgil Van Dijk bikaba bigeye kumuviramo kumara amezi ari hagati y’atandatu n’umunani adakina.

Liverpool yavuze ko itumva uburyo igitego cya Jordan Henderson mu minota ya nyuma cyanzwe bivugwa ko habayeho kurarira nyamara bo babona ataribyo.

Liverpool yavuze ko ngo yababajwe nuko nta bihano umunyezamu Jordan Pickford yahawe ku ikosa yakoreye myugariro Virgil van Dijk ahubwo VAR ikemeza ko ikosa yarikorewe yari yaraririye.

Nyuma y’umukino,Jurgen Klopp yavuze ko atiyumvisha ukuntu igitego cya Henderson cyanzwe.

Ati “Nageze mu rwambariro hari abantu bari bahahagaze bavuga ko babonye igitego cya Henderson cyanzwe havugwa ko yaraririye ndetse bose bemeje ko batumva impamvu igitego cyanzwe.

Mu by’ukuri nubaha VAR ndetse mu kurarira uba witeze ko irafata ibyemezo by’ukuri.Twatsinze igitego kuri Aston Villa kirangwa havugwa ko inkokora y’umukinnyi yaraririye.Byari bisekeje ariko twarabyakiriye.

Amashusho nabonye uyu munsi nuko nta n’inkokora yari yaraririye,byabaye kurarira gusa.Kuva ubwo nagiranye ibiganiro n’abantu 10 bose bambwiye ko nta kurarira kwabayeho,ntabwo byanshimishije.

Henderson we yagize ati “Kuri VAR hagombaga kuba kurarira,nibyo bose bashakaga.Bakundaga kugoreka imirongo kugira ngo byanze bikunze hagaragare ko habaye kurarira.Nabibonye kenshi.”

Ku ikosa Pickford yakoreye Virgil,Klopp yagize ati “Umukino uba wihuta.Kuri njye nabonaga ari penaliti igaragara ariko nabonye umusifuzi azamuye igitambaro.Nategereje ko bareba ku ikosa ntibyaba.

Nta mbaraga dufite,murimo kumbaza ibyabaye ariko mukwiriye kubibaza abandi.

Amakuru avuga ko Virgil Van Dijk ashobora kumara amezi asaga 6 adakina kubera imvune yagize gusa Klopp yavuze ko bagiye gutegereza ibizamini azakorerwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa