skol
fortebet

Luis Enrique watozaga FC Barcelona n’ikipe y’igihugu ya Espagne yasezeye ku mukobwa we w’imyaka 9 y’amavuko witabye Imana

Yanditswe: Friday 30, Aug 2019

Sponsored Ad

skol

Luis Enrique wahoze atoza FC Barcelona n’ikipe y’igihugu ya Espagne, yasezeye ku mukobwa we w’imyaka icyenda y’amavuko witabye Imana azize kanseri y’amagufwa [ osteosarcoma].

Sponsored Ad

Uyu mwana witwa Xana, yitabye Imana nyuma y’amezi atanu yari amaze arwariye mu bitaro. Enrique yashimiye ibitaro uyu mwana we w’umukobwa yari arwariyemo ku bw’imbaraga byakoresheje kugira ngo bimwiteho mu gihe cy’amezi atanu yari amaze abirwariyemo.

Muri Kamena uyu mwaka Enrique yahisemo kureka inshingano zo gutoza ikipe y’igihugu ya Espagne yari amaze igihe kitageze ku mwaka ahawe, kugira ngo ajye kuba hafi y’uyu mwana we.

Amusezeraho, Enrique yagize ati” Uzaba inyenyeri irinda umuryango wacu. Tuzagukumbura cyane ariko nanone tuzakwibuka buri munsi w’ubuzima bwacu tunizera ko mu gihe kizaza tuzongera kubonana.”

Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Espagne (RFEF), bwihanganishije umuryango wa Luis Enrique n’incuti ze, ndetse bukaba bwatangaje ko bwifatanyije na bo mu kababaro barimo.

FC Barcelona Enrique yakiniye akanayibera umutoza aho yanayihesheje igikombe cya UEFA Champions league muri 2015, na yo yatambukije ubutumwa bumwihanganisha.

Barcelona ibicishije kuri Twitter yayo yagize iti” Twihanganishije cyane Luis Enrique n’umuryango we muri ibi bihe bikomeye barimo. Ruhukira mu mahoro Xana.”

Lionel Messi watojwe na Enrique na we yatambukije ubutumwa bwihanganisha umuryango w’uriya mutoza, avuga ko we n’isi yose bifatanyije na we.

Ikipe ya Real Madrid ikunze guhangana na Barcelona na yo iri mu benshi bihanganishije Luis Enrique, ivuga ko bifatanyije mu kababaro ndetse ko imwihanganishije muri ibi bihe bikomeye umuryango we urimo.

Perezida wa FC Barcelona Joseph Maria Bartomeu, Rafael Nadal uzwi cyane mu mukino wa Tennis, ikipe ya AS Roma, na Borussia Dortumund na bo batambukije ubutumwa bufata mu mugongo uriya mutoza.





Ibitekerezo

  • Birenze ukwemera.Bakundanaga cyane disi.Nshimishijwe nuko Enrique avuze ngo bazongera babonane.Rwose birashoboka.Ntabwo iyo dupfuye tubatwitabye Imana nkuko benshi bavuga.Bible ivuga neza ko upfuye aba agiye mu gitaka.Byisomere muli Zaburi 146:3,4.Ikizere cyonyine cyo kuzongera kubaho tugisoma muli Yohana 6:40,aho Yesu yasobanuye ko abantu bapfa bizeraga Imana,nukuvuga bayishaka cyane kandi bakayikorera,izabazura ku Munsi wa Nyuma,ikabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Aho gutinya URUPFU,dushake Imana tukiriho,twe gutegereza umunsi abanyamadini bazatubeshya ngo ntabwo twapfuye ahubwo twitabye Imana.Ni ikinyoma kibabaza Imana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa