skol
fortebet

Luis Suarez yahishuye ikintu gikomeye Lionel Messi yamusabye akamwima amatwi

Yanditswe: Thursday 24, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Mu ijoro ryakeye nibwo ikipe ya Atletico Madrid yatangaje ku mugaragaro ko yamaze gusinyisha rutahizamu Luis Suarez imukuye mu ikipe ya FC Barcelona yari amaze imyaka 6 atsindira ibitego ubutitsa.

Sponsored Ad

Luis Suarez yasutse amarira menshi ubwo yasezeraga kuri Barcelona ndetse yemeza ko atifuje kuva muri iyi kipe ahubwo umutoza mushya Ronald Koeman yamubwiye ko atamukeneye.

Uyu munya Uruguay waguzwe miliyoni 5.5 z’amapawundi yageze muri FC Barcelona 2014 ayifasha kwegukana La Liga 4 na Champions League na Copa del Rey 4.

Mu gusezera kuri FC Barcelona,Luis Suarez yagize ati “Zari inzozi zanjye gukina mu ikipe ya mbere ku isi.Nungutse inshuti nyinshi cyane nabyo biri mu binshimishije.

N’umukinnyi ugiye ariko ni n’umuntu ufite amarangamutima ugiye.Ndashaka kwibuka ibihe byiza gusa nko gutwara ibikombe,gutsinda ibitego no gukinana n’umukinnyi wa mbere ku isi.”

Abajijwe ku mpamvu yatumye ava muri Barca yagize ati “Ikipe yashakaga impinduka kandi umuntu yambwiye ko atankeneye.Ndashaka kwerekana ko ngishoboye gukina ku rwego rwo hejuru.Ubwo umutoza yambwiraga nari mbizi kuko byari byarangije kwemezwa.

Ngiye mu ikipe ya Atletico Madrid nishimye ariko sindiyumvisha uko bizaba bimeze guhangana na FC Barcelona.Ntabwo ndabasha kubyakira.”

Umukino wa mbere wa La Liga uzahuza Barca na Atletico Madrid uzabera kuri Wanda Metropolitano kuwa 22 Ugushyingo 2020 mu gihe undi uzaba kuwa 09 Gicurasi 2021.

Suarez yahishuye ko Messi yamusabye kutajya muri Atletico Madrid ariko ngo yanze kumwumva ahitamo kuyerekezamo kugira ngo akomeze guhatana ku rwego rwo hejuru.

Ati “Messi azi ibyo ntekereza kandi nanjye nzi ibyo atekereza.Turakuze cyane ku buryo twagirana inama.Messi yaratunguwe kumva ko ngiye kwa mukeba wa hafi ariko ntacyahindura umubano wacu.

Byabanje kumutungura kumva ko ngiye kandi nerekeje kwa mukeba ariko twagiye duhangana kenshi mu mikino ya Argentina v Uruguay.”

Suarez yavuze ko nubwo yifujwe n’amakipe menshi yo hirya no hino ariko yerekeje muri Atletico kuko abizi neza ko yahangana na Barcelona na Real Madrid.

Ati “Ubwo Barca yanshiraga ku isoko nakiriye amatelefoni menshi,ubusabe bwinshi ariko nifuzaga kwerekeza mu ikipe ishobora guhangana na Barcelona na Real Madrid.”

Luis Suarez n’umukinnyi wa gatatu mu bafite ibitego byinshi mu mateka ya FC Barcelona.

Yavuye muri FC Barcelona amaze gukina 283,atsinda ibitego 198,atanga imipira yavuyemo ibitego 109.


Suarez yahaye byose FC Barcelona

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa