skol
fortebet

Lukaku yakoze agashya nyuma yo kubura igikombe cya UEFA Europa League

Yanditswe: Saturday 22, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umubiligi ufite inkomoko muri RDC,Romelu Lukaku waraye nabi kubera gutsindirwa ku mukino wa nyuma wa Europa League ibitego 3-2,yanze kwambara umudali w’umwanya wa kabiri cyane ko igitego yitsinze cyabambuye igikombe.

Sponsored Ad

Uyu rutahizamu watsindiye igitego cya mbere Inter Milan kuri penaliti nyuma y’aho bamutegeye mu rubuga rw’amahina,yahuye n’uruva gusenya ku munota wa 74 ubwo yitsindaga igitego cya 3 cyahaye igikombe cya Europa League, Sevilla FC.

Ubwo abakinnyi ba Inter Milan bajyaga gufata imidari y’umwanya wa kabiri bakoreye,Lukaku yanze kujya kuwufata kubera agahinda gakomeye yari afite.

Lukaku yakoze amateka muri Europa League kuko yatsindiye Inter Milan ibitego 11 mu mikino 11 yikurikiranya bigatuma anakora agahigo kuko nta wundi muntu wabikoze.

Igitego yaraye atsinze ku munota wa 05 nticyamaze igihe kuko cyahise cyishyurwa na Luuk de Jong wa Sevilla FC ndetse anongeramo ikindi mbere y’uko Diego Godin yishyurira Inter Milan.

Umujinya wa Lukaku waturutse ahanini ku ikosa rikomeye yakoze ubwo yahushaga igitego cyabazwe asigaranye n’umunyezamu wa Sevilla gusa hanyuma nyuma y’iminota mike akitsinda igitego.

Lukaku yabaye umukinnyi wa kabiri utsindiye Inter Milan ibitego 35 mu mwaka umwe w’imikino,agahigo yanganyije na Ronaldo el Phenomeno.

Abakinnyi bose ba Inter Milan bahawe imidari yo kubashimira ko bageze ku mukino wa nyuma nubwo batatwaye igikombe ariko Lukaku we ntiyemeye iryo shimwe cyane ko yashakaga gutwara igikombe.

Sevilla yaraye ishenguye umutima wa Lukaku yaraye ikoze amateka atarakorwa n’abandi muri Europa League kuko yatwaye igikombe cya 06 mu mikino 06 ya nyuma imaze gukina.

Ibitekerezo

  • Ntrb tu nabyihorere

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa