skol
fortebet

Mama Nick [City Maid] yatangaje ikintu gikomeye agiye gukora kugira ngo arusheho gushyigikira Rayon Sports yihebeye

Yanditswe: Friday 20, Sep 2019

Sponsored Ad

Umukinnyi wa filime Mukakamanzi Beata uzwi nka Mama Nick muri filime ya City Maid yatangaje ko amaze imyaka myinshi afana ikipe ya Rayon Sports yavuze ko mu rwego rwo kurushaho kuyishyigikira agiye kuzajya yitabira imyitozo yayo.

Sponsored Ad

Mama Nick yabwiye ikinyamakuru UKWEZI ko yafanye Rayon Sports kuva kera ariko ngo abona bidahagije kujya kureba imikino yayo gusa ahubwo ngo arashaka kuzajya yitabira imyitozo yayo.

Yagize ati “Mfana ikipe ya Rayon Sports kuva kera nkiri mutoya.Njya kureba imikino yayo kuri stade ariko igitekerezo mfite,ndashaka kujya njya kureba aho bitoreza.Iyo mbonye uko bitoza kuri TV biranshimisha ndashaka kuzajya njya kureba imyitozo.”

Mama Nick ukundwa na benshi kubera ukuntu yitwara neza muri filimi no mu buzima busanzwe yatangaje ko akunda imyidagaduro by’umwihariko abahanzi bo mu Rwanda batandukanye.


Mama Nick yatangaje ko agiye kuzajya yitabira imyitozo ya Rayon Sports kugira ngo arusheho kuyishyigikira

Ibitekerezo

  • Yewe Mama noneho ndushijeho kugukunda uziko najyaga nishyiramo ko uyifana ntabizi none inzozi ndazikabije pe.Tuyiri inyuma natwe kandi courage

    Nibyiza kuba umumama nkuyu akunda Rayonm

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa